Nyuma y’aho bigaragariye ko isakaro ryo mu bwoko bwa fibro ciment rishobora gutera kanseri y’igifu, igikorwa cyo kurikura ku mazu cyashyizwemo imbaraga.
Intara y’Uburengerazuba iza ku mwanya wa gatatu mu kugira amazu menshi asakajwe ayo mabati, niyo yatangirijwemo icyo gikorwa ku mugaragaro, mu Karere ka Rubavu.
Uyu muhango watangiriye ku nzu y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro, iri hafi y’umupaka munini uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, mu Karere ka Rubavu, bigaragara ko yubatswe kera dore ko bivugwa ko yaba ariyo mu gihe cy’ubukoroni, ubwo hashyirwagaho imipaka.
Iri sakaro rya fibro ciment bamwe bita amabati, abandi bakaryita amategura, ngo iyo rishaje cyangwa rigatumura ivumbi, niyo ntandaro yo kwanduza iyi kanseri y’igifu, nkuko Sibomana Pacifique , umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire, yabitangarije Ikinyamakuru Izuba Rirashe.
N’ubwo iki gikorwa kigomba kuba mu gihugu hose, ngo nta muturage cyangwa undi wese,ufite inzu isakaje fibro ciment, ugomba kubyikorera atabiherewe uburenganzira n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire,ngo yerekwe abashobora kubimufashamo, kuko mu Ntara zose hari amakompanyi y’ubwubatsi yabihuguriwe, nkuko Sibomana yakomeje abitangaza.
Mu gihe byaba bidakozwe gutyo byagira ingaruka nyinshi no ku baturanyi be atari gusa abakuyeho iri sakaro, kuko bishobora kwanduza unyuze cyangwa utuye hafi yaho bikorerwa, dore ko n’igihe twasangaga bari gutunganya inzu twavuze haruguru, nta muntu n’umwe wari wemerewe gukandagira mu metero 50 z’aho icyo gikorwa cyaberaga.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sheih Bahame Hassan, yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko muri aka Karere hari inyubako nyinshi zisakaye muri ubu buryo, akaba asanga igihe izi fibro ciment zizaba zishize mu gihugu, ari ubuzima bwiza ku baturage, mu gihe mbere bazisakazaga batazi ingaruka zatera, ariko agasaba n’abaturage kubahiriza amabwiriza bahabwa.
Ubusanzwe iri sakaro rigaragara cyane ku nyubako z’amavuriro menshi, ndetse n’ibigo by’amashuri byubatswe kera, mu Karere ka Rubavu hakaba hari n’abaturage basakaje fibro ciment.
Mu gihugu hose habarurwa amazu asakaje fibro ciment yubatse ku buso bwa metero kare miliyoni, (m21.000.000), aho Umujyi wa Kigali uza ku mwanya wa mbere wihariye 41.55 % by’ubu buso, Intara y’Amajyepfo ikaza ku mwanya wa kabiri na 32.88%, Intara y’Iburengerazuba ikaba ku mwanya wa 3, iy’Iburasirazuba igakurikira, hagaheruka Intara y’Amajyarugu .
Iyo bamaze gutunganya inyubako yari isakaje iri sakaro ryo mu bwoko bwa fibro ciment, bahita bazijyana ahabugenewe, kuko buri karere gafite icyobo zigomba kujyamo.
Inkuru ya Izuba Rirashe
























TANGA IGITEKEREZO