00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rotary Club yahawe ubuyobozi bushya, inamurika ibyagezweho

Yanditswe na

Ishimwe Samuel

Kuya 20 July 2012 saa 08:50
Yasuwe :

Umuryango ukora ibikorwa by’ubugiraneza wa Rotary Club watoye abayobozi bawo bashya, aho Julien Kavaruganda wari usanzwe ari Perezida w’uyu muryango yasimbuwe na Guy Mbayo,ndetse barebera hamwe ibikorwa byagezweho mu mwaka ushize.
Nk’uko byatangajwe na Mugunga Albert wayoboye uyu muryango kuva muri 2006 kugeza 2007, muri iyi nama yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Nyakanga, abanyamuryango ba Rotary Club barebeye hamwe ibyagezweho hagati ya Kanama 2011 na Kanamka 2012.
Yakomeje avuga ko (…)

Yakomeje avuga ko bimwe mu bikorwa by’ingenzi bagezeho harimo: guhamagara abaganga b’inzobere bo mu Buhinde bavuye abarwayi 250 ku buntu muri CHUK no gutanga ibikoresho byo mu gikoni ku ishuri ry’abakobwa rya Saint Vincent bifite agaciro ka 1.300.000Frw.

Muri iki gihe cy’umwaka kandi, Rotary Club yatanze inkunga mu gusana ishuri ry’ubugeni rya Nyundo(école d’art de Nyundo) ryangijwe n’umwuzure, aho batanze intebe zo mu ishuri 60 n’ibikombe by’amarangi 60. Uyu muryango wifatanije kandi n’abana b’imfuyi baba mu kigo cy’Ababikira b’Abakarikuta mu bihe bya Noheli, aho batanze imyenda n’ibiribwa.

Muri uyu muhango Rotary Club yakiriye abanyamuryango bashya barimo Elisabeth Dutrisac, impuguke mu ikoranabuhanga rya Electronic na Natacha Raymond uhagarariye MTARGET mu Rwanda.

i Buryo Guy Mbayo Perezida mushya wa Rotary Club ahererekanya ububasha na Julien Kavaruganda wasimbuwe kuri uyu mwanya
Abanyamuryango ba Rotary Club
Rotary Club yakira umunyamuryango mushya, Natacha Raymond
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Fidel Ndayisaba wari umushyitsi mukuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages