00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RFTC yatanze asaga miliyoni 100 mu kigega Agaciro

Yanditswe na

Ange de la Victoire Dusabemungu

Kuya 9 March 2013 saa 08:17
Yasuwe :

Mu rwego rwo gushyigikira ikigega Agaciro, ku wa gatanu tariki ya munani Werurwe 2013, impuzamakoperative y’abatwara abagenzi mu modoka (RFTC) yashyikirije Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi inkunga y’amafaranga y’u Rwanda angana na 100,651,783.
Ayo mafaranga yatanzwe n’abanyamuryango b’amakoperative atwara abantu n’ibintu agera kuri 12.
Umuyobozi wa RFTC, Col. Twahirwa Dodo, yavuze ko ayo mafaranga ari ayo abatwara abagenzi batanze ku bushake kandi ko n’izindi nkunga zizakomeza gutangwa (…)

Mu rwego rwo gushyigikira ikigega Agaciro, ku wa gatanu tariki ya munani Werurwe 2013, impuzamakoperative y’abatwara abagenzi mu modoka (RFTC) yashyikirije Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi inkunga y’amafaranga y’u Rwanda angana na 100,651,783.

Ayo mafaranga yatanzwe n’abanyamuryango b’amakoperative atwara abantu n’ibintu agera kuri 12.

Umuyobozi wa RFTC, Col. Twahirwa Dodo, yavuze ko ayo mafaranga ari ayo abatwara abagenzi batanze ku bushake kandi ko n’izindi nkunga zizakomeza gutangwa kuko ngo aya yatanzwe bwari uburyo bwo gukingurira amarembo abanyamuryango ba RFTC biyemeje kwihesha agaciro babinyujije mu kigega cy’Agaciro kigamije iterambere ry’Abanyarwanda.

Minisitiri w’Imali n’Igenamigambi Ambasaderi Gatete Claver yashimiye ubwitange aba batwara abagenzi bagaragaje, anaboneraho umwanya wo kubamenyesha ko kugeza ubu amafaranga amaze kwemerwa mu kigega angana na Miliyari 26 na miliyoni 300 z’amanyarwanda hatabariwemo ayo RFTC yatanze. Minisitiri Gatete yagaragaje ko magingo aya amafaranga asaga miliyari 14,5 yamaze gutangwa, akaba ari kuri konti ya Agaciro Development Fund.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages