Mu bisobanuro Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyahaye Komisiyo igenzura imikoreshereze y’umutungo wa Leta mu Nteko Ishinga Amategeko, yagaragaje ko hari ibitaragenze neza ariko ko ubu byamaze gukosorwa.
Mu igenzura ryakozwe byagaragaye ko RDB mu bijyanye n’ubukerarugendo hari amafaranga ataragaragaye kandi ba mukerarugendo bigaragara ko biyandikishije gusura u Rwanda.
Rica Rwigamba ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, yasobanuye ko hari igihe umuntu yiyandikisha akaza gusura ibikorwa by’ubukerarugendo hashize igihe, bityo amafaranga asabwa angana n’amadorari 200 ugasanga bigaragaye ko yinjiye kandi atangira kubarwa mu gihe mukerarugendo yasuye. Ibi byagaragayemo ikibazo ubwo igenzura ryakorwaga, ariko kuri ubu imbogamizi zose RDB ivuga ko zakemutse.
Depite Nkusi Juvenal ukuriye iyi Komisiyo, yavuze ko muri iyo raporo hagaragaye udutabo tw’inyemezabuguzi twa kera twahoze ari utwa ORTPN (ikigo cyari gishinzwe ubukerarugendo) twakoreshejwe bidakwiye kuko hagombaga gukoreshwa utwa RDB. Kuri iki kibazo RDB yavuze ko ari ikibazo cyagaragaye mu 2008, ariko kuri ubu kikaba cyarakemutse.
Umuyobozi wa RDB ushinzwe ubukerarugendo yavuze ko aho udutabo twari twarasigaye ari muri Pariki ya Nyungwe, ariko ko hakozwe ubugenzuzi kimwe no mu zindi Pariki bagasaba ko hakoreshwa uburyo bushya bwa RDB.
Avuga ko kuri ubu ba mukerarugendo basigaye bishyura amatike yabo kuri za konti, bityo bakanabasha kugenzura abiyandikishije n’abasuye Pariki hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Kimwe n’ibindi bibazo byagaragajwe muri raporo y’igenzura ry’imikoreshereze y’umutungo wa Leta byagaragayemo ibibazo mu kigo cy’ Igihugu cy’ Iterambere (RDB) ivuga ko byatewe ahanini n’uburyo iki kigo cyari kikirimo kwiyubaka kandi gihuzwa n’ibindi, bityo ko hari bimwe bitari byaragiye ku murongo ariko kuri ubu ibibazo byamaze gukemuka.



















TANGA IGITEKEREZO