00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pro-Femmes, irerero ry’abagore bari mu buyobozi

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 2 March 2013 saa 10:59
Yasuwe :

Leta y’u Rwanda irashimira impuzamiryango Pro-Femmes/Twese Hamwe kubera uruhare igira mu guteza imbere umugore n’igihugu muri rusange, ikaba yarabaye pepiniyeri y’abagore bari mu nzego z’ubuyobozi.
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Odda Gasinzigwa witabiriye ibi birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 Impuzamiryango Pro-Femmes/Twese Hamwe imaze ishinzwe, yavuze ko Leta y’u Rwanda ibashimira kubera uruhare bagira mu guteza imbere umugore n’igihugu muri rusange. (…)

Leta y’u Rwanda irashimira impuzamiryango Pro-Femmes/Twese Hamwe kubera uruhare igira mu guteza imbere umugore n’igihugu muri rusange, ikaba yarabaye pepiniyeri y’abagore bari mu nzego z’ubuyobozi.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Odda Gasinzigwa witabiriye ibi birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 Impuzamiryango Pro-Femmes/Twese Hamwe imaze ishinzwe, yavuze ko Leta y’u Rwanda ibashimira kubera uruhare bagira mu guteza imbere umugore n’igihugu muri rusange.

Yasabye abagore nk’igice kigize umubare munini w’Abanyarwanda, guhuza imbaraga mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta zigamije gukura mu bukene umuryango nyarwanda.

Yasabye kandi kugira uruhare rugaragara mu guhindura imibereho y’Abanyarwanda bahuza imbaraga zabo mu gushyira mu bikorwa gahunda zitandukanye z’iterambere.

Kanakuze Jeanne d’Arc Umuyobozi wa Pro-femme Twese Hamwe, yishimiye ubufatanye buranga abanyamuryango ba Pro-Femmes/Twese Hamwe kuko ubu igizwe n’imiryango igera kuri 58.

Yakomeje asobanura ko iyo mpuzamiryango yabashije kwegeranya abagore bari baturutse mu bihugu bitandukanye, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ubu bufatanye ngo ni bwo bwatumye Pro-Femmes/Twese Hamwe igera ku nshingano zayo zo guteza imbere umugore.

Pro-Femmes/Twese Hamwe irishimira kandi kuba yaragiye irera abagore benshi ubu bari mu nzego z’ubuyobozi bw’igihugu, binyuze muri gahunda yayo igira iti ’’N’umugore arashoboye’’.

Mu bibazo batangaza ko bakomeje guhangana na byo harimo bimwe mu bigize umuco bikomeje kuba inzitizi ku bwuzuzanye n’iterambere ry’umugore.

Impuzamiryango Pro-Femmes/Twese Hamwe yashinzwe ku wa 18 Ukwakira 1992 ugizwe n’imiryango 13, nyuma y’imyaka 20 igizwe n’imiryango 58.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages