00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Polisi irashimangira ko nta nzu y’imbohe iri kwa Kabuga

Yanditswe na

Olivier Muhirwa

Kuya 15 November 2012 saa 10:48
Yasuwe :

Mu gihe byakunze kuvugwa ko inyubako yo kwa Kabuga iherereye i Gikondo ari gereza, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali nti bwahwemye kubihakana ko atariyo, ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi yongeye guhakana yivuye inyuma ko nta nzu y’imbohe iba aha hantu.
Mu kiganiro aherutse kugiraba n’Abanyamakuru ku wa Kabiri tariki ya 13 Ugushyingo, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Gasana Emmanuel yavuze ko iki kigo ari icyakira abantu baba bakekwaho imyitwarire itari myiza bakeneye kugororwa, (…)

Mu gihe byakunze kuvugwa ko inyubako yo kwa Kabuga iherereye i Gikondo ari gereza, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali nti bwahwemye kubihakana ko atariyo, ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi yongeye guhakana yivuye inyuma ko nta nzu y’imbohe iba aha hantu.

Mu kiganiro aherutse kugiraba n’Abanyamakuru ku wa Kabiri tariki ya 13 Ugushyingo, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Gasana Emmanuel yavuze ko iki kigo ari icyakira abantu baba bakekwaho imyitwarire itari myiza bakeneye kugororwa, avuga ko bahaca by’igihe gito mbere yo koherezwa mu miryango yabo, cyangwa se kujyanwa mu bigo byigisha imyuga.

Gasana yagize ati” Ndagirango nongere mbivuge kandi namwe musanzwe munabizi, hariya ntabwo ari ahantu ho gufungira ntabwo ari ahantu ha gereza nta gereza ihari ni “Transit camp”, y’abantu muzi mwese batandukanye kugirango bashobore gutegurwa babatware mu mashuri y’imyuga, bihora bivugwa buri munsi murabizi (…), byashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri (Cabinet) Umujyi wa kigali niwo ufite hariya mu nshingango zawo. Polisi isabwa kurinda aba bantu ngo badatoroka.”

Izina ryahawe iki kigo ni “Transit Center” ugenekereje mu Kinyarwanda “Ahantu abantu baca mbere yo kujya ahandi” niryo zina ryahawe iki kigo n’ubuyobozi.

Bamwe ariko bacyita “Gereza yo kwa Kabuga”, abandi bakacyita “Gereza yo kwa Gacinya”, abandi bakakigereranya na “Guantanamo”, gereza Leta Zunze Ubumwe ya Amerika ifungiramo abakurikiranyweho ibyaha bikomeye nk’iby’iterabwoba.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwakunze gutangariza itangazamakuru ko nta gereza bufite yihariye, bukavuga ko hari ikigo gikusanyirizwamo inzererezi ari cyo “Transit Center”. Ubu buyobozi bwemeza ko iki kigo “kinyuzwamo” abantu mu gihe cy’ibyumweru bibiri, nyuma y’ibyumweru bibiri bamwe ngo boherezwa ku kirwa cy’i Wawa, ahari n’urundi rubyiruko rwahoze ari inzererezi rwigishwa imyuga, abandi bagataha mu miryango yabo.

N’ubwo bivugwa gutya ariko bamwe mu baturage b’Umujyi wa Kigali bo bahita gereza yo kwa Kabuga, ndetse bakemeza ko hanafungirwa abafite ibyaha bikwiye gukurikiranwa mu nkiko. Ibi ariko inzego zitandukanye yaba iza Polisi cyangwa se iz’Ubuyobozi Bwitwe bwa Leta zivuga ko ntawe ukurikiranywe n’inkiko ukandagira muri iki kigo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages