Buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi haba umuganda rusange mu gihugu hose, no muri uru rwego Perezida Kagame yifatanyije n’abaturage mu gukora umuganda ku musozi wa Rebero mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro.
Mu ijambo rye Perezida Kagame yavuze ko umuco mwiza w’umuganda uzakomeza kubaho kandi ukazashyirwamo imbaraga.
Aha ku i Rebero hari hakoraniye abaturage batandukanye ndetse n’abagize Guverinoma y’u Rwanda n’abava mu zindi nzego zitandukanye, aho nyuma y’uyu muganda Perezida Kagame yabagejejeho ijambo.
Perezida Kagame yagize ati: "Igishimishije ni uko umuganda ukomeza kandi ugashyirwamo imbaraga kuko ni umuco mwiza, ni umuco wo gukora, ni umuco wo gushyira imbaraga hamwe, ni umuco wo gukomeza kureba ko gukora umurimo no kuwunoza nta kingana nabyo niyo mpamvu ari aha ngaha turi n’ibikorwa mureba n’amazu yubatswe hano byose ni ibigaragaza amajyambere ashingira ku bikorwa by’Abanyarwanda ubwabo."
Yongeyeho ati: "Uyu muganda rero umaze kuba umuco, murabizi ntabwo ari ikimenyetso cy’ibikorwa byiza gusa hano mu Rwanda bimaze kuba ikimenyetso cy’ibikorwa byiza no ku isi hose, uyu muganda Abanyarwanda bakora aho wajya ku isi hose barawuzi ni ukuvuga bfite agaciro kanini cyane niyo mpamvu tugomba kubikomeza, tugomba gukomeza kubiteza imbere kugira ngo nabyo biduteze imbere."
Yavuze ko ibikorwa byose bivamo ibintu bibatika kuko ushobora kubara ukamenya neza aho wavuye ndetse n’aho ugeze.
Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda gukomeza kwihesha ishema n’agaciro bakora kandi bafatanyije mu gihe ari ugukorera igihugu kandi ko uko umwaka ushize ugomba kugira icyo ubasigira kandi gifatarika.
Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Paul Jules Ndamage yavuze ko uyu musozi wa Rebero uzakomeza kwitwabwaho mu kuwurwanyaho isuri.
Kanda hano wumve ijambo ryose Perezida Kagame yavuze
Foto: Urugwiro Village


















TANGA IGITEKEREZO