Perezida Kagame yakiriye mu biro bye abapolisi bahagarariye abandi mu bihugu 12 byo mu karere k’Afurika y’u Burasirazuba, baje mu mahugurwa yo gukumira ibyaha byambukiranya imipaka hamwe n’ibindi byaha.
Minsitiri w’ Umutekano Musa Faziri Halerimana yavuze ko aya mahugurwa azamara icyumweru, akaba ari ubwa mbere abaye mu karere by’ umwihariko akaba abereye mu Rwanda.
Yagize ati"Umukuru w’ Igihugu yababwiye ko ubufatanye mpuzamahanga buri mu bituma Police y’Igihugu yuzuza inshingano zayo cyane cyane ibyaha byambukiranya imipaka birimo gucuruza abantu, iterabwoba n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge hamwe n’ubujura bukorerwa mu kindi gihugu".
Yakomeje avuga ko Umukuru w’Igihugu yavuze ko bazanereba uburyo habaho ubufatanye n’utundi turere tutari utwo muri EAC kuko hari ibindi bihugu bituranye n’u Rwanda hamwe n’akarere bitari mu Muryango w’Ibihugu by‘Afurika y’u Burasirazuba nabyo bikeneye kuba byafatanya mu gukumira ibyaha byambukiranya imipaka bikazafasha n’abandi bapolisi.
Abapolisi bari mu mahugurwa bahuriye mu muryango wa East African Chief Cooperation Organisation(EAPCO) yitabiriwe n’abapolizi bahagarariye abandi basaga 24.
ACP Felix Namuhoranye ukuriye amasomo y’imyitozo ya Polisi iri
gutangwa muri aya mahugurwa, yavuze ko iyi myitozo izafasha abapolisi kwigira hamwe bagakorera hamwe mu gukumira ibyaha ndengamipaka. Yavuze ko Igihugu kimwe kitabirwanya ko hagomba ubufatanye kuko ibyaha byambukiranya imipaka bikorerwa mu bihugu birenze kimwe bityo ibihugu byose bisabwa kugenzura abakora iterabwoba , abakoresha impapuro z’ingendo zabo bakajya bakurikiranywa mu bufatanye.
Ati"Bizafasha inzego za polisi gukurikirana abo bantu" akomeza avuga ko bizanafasha mu gutanga umusanzu mu bikorwa byo kubungabunga amahoro buri gihugu gitanga umusanzu wacyo.
Ati"Iyi myitozo izafasha abapolisi batanduka
nye mu bihugu mu mikorere bafatanya kurwanya abakora ibyaha ndengamipaka hamwe no gufatanya gutanga umusanzu mu kubungabunga amahoro ku Isi".
Elizabeth Kutessa ukuriye ibiro by’ibikorwa bya Police (BCN )mu Karere yagize ati" Turi mu karere ka EAC tugomba kugira imikoranire mu kubaka ubushobozi bwa Police".
Yavuze ko inkunga n’ibitekerezo by’abayobozi bakuru b’ibihugu ikenewe kugira ngo bigerweho.Yashimira by’umwihariko Perezida Kagame imikoranire n’inama yabahaye.Yavuze ko ari ikimenyetso cy’ubufatanye mu kurwanya ibyaha bitandukanye.
Ibihugu bigize umuryango wa East African Chief Cooperation Organisation(EAPCO) aba bapolisi baturutsemo ni Uganda,Tanzaniya,Kenya, u Burundi, Djibout, Somalia, Soudan y’Amajyepfo, Ethiopia, Seychelle n’u Rwanda .



















TANGA IGITEKEREZO