Perezida wa Gabon, mu mpera z’iki cyumweru biteganyijwe ko azagirira uruzinduko mu Rwanda, aho aje kureba uburyo u Rwanda rwabashije kwinjira mu Muryango w’Ibihugu byakolonijwe n’u Bwongereza, kuri ubu rukaba rukoresha Icyongereza n’Igifaransa nk’indimi zemewe mu gihugu.
Amakuru dukesha urubuga LesoleilOnline.sn, avuga ko uru ruzinduko rwa Perezida Bongo ruzibanda ku kwiga uburyo u Rwanda rwitwaye mu kubasha guha ururimi rw’Icyongereza intebe mu gihugu, kandi rukagikoresha hamwe n’Igifaransa, mu gihe ubusanzwe kwinjiza ururimi rushya mu gihugu rugahabwa agaciro nk’ako Icyongereza gifite mu Rwanda bidakunze kubaho.
Ikindi cyagaragaye ku Rwanda, ngo ni ukuntu rwabashije kuzamura ubukungu bwarwo nyuma yo kwinjira mu Muryango w’Ibihugu byakolonijwe n’u Bwongereza (Commonwealth), kuko akenshi ibihugu bikoresha urwo rurimi usanga byarateye imbere. Kuri ibi Bongo abona ko ari byo byafashije u Rwanda kwihuta mu iterambere ryarwo.
Igihugu cya Gabon gishaka kwinjira muri Commonwealth, kuri ubu cyatangiye kwigisha ururimi rw’Icyongereza, aho mu kwezi kwa Nzeri mu itangira ry’umwaka w’amashuri wa 2011 batangije isomo ry’Icyongereza mu mashuri abanza, ariko kikaba cyigwa igihe gito nk’isomo ryoroheje, ibi bakunze kwita « cours d’initiation » mu ndimi z’amahanga.
Si mu mashuri gusa hatangijwe isomo ry’Icyongereza mu gihugu cya Gabon, kuko ku ikubitiro iki gihugu cyohereje abarimu 100 mu gihugu cya Ghana, aho bazahugurwa bakaniga urwo rurimi mu gihe cy’imyaka 3, kugira ngo bazabashe kwigisha abana mu rurimi rw’Icyongereza.
Ururimi rukoreshwa muri Gabon rwemewe ni Igifaransa ariko kandi hari n’izindi zitandukanye za gakondo.



















TANGA IGITEKEREZO