Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa WFP/ PAM, ryafashe icyemezo cyo kugabanya 25% ku biribwa bisanzwe bigenerwa impunzi z’Abanyamahanga ziri mu nkambi zitandukanye mu Rwanda. Icyo cyemezo cyatangiye gushyirwa mu bikorwa guhera muri uku Kwezi kwa Nzeri 2012.
Iki cyemezo PAM igifashe nyuma y’uko ibonye ko nta mafaranga ahagije ahari yo gukomeza gutunga impunzi ku buryo busanzwe.
Ibigori n’ibishyimbo ni byo bizagabanuka, ku bindi biribwa nta kizagabanukaho ndetse n’abandi bagenerwaga ibyo kurya byihariye nk’ababyeyi batwite, n’abana bari mu kigero kiri hasi y’imyaka 2, ibyo kurya bagenerwaga ntibizagabanuka.
Kubera iki cyemezo, ibigori byagenerwaga umuntu ku kwezi bizava kuri 12 kg bigere kuri 9kg, naho ibishyimbo bigabanuke bive ku 3.6 kgs, kugera 2.7 kgs. Umunyu n’amavuta byagenerwaga buri muntu byo ntibizagabanuka
PAM yafashe iki cyemezo kugira ngo impunzi zibashe gukomeza kubona ibyo kurya muri aya mezi ari imbere mu gihe hagakikorwa ubuvugizi mu baterankunga batandukanye, hashakishwa ubushobozi bwo gukomeza gutunga impunzi ziri mu Rwanda.
PAM ikeneye nibura toni 3000 zihwanye na Miliyoni 4 z’Amadolari ya Amerika kugira ngo ikomeze kugaburira impunzi kugeza mu Ukuboza 2012.



















TANGA IGITEKEREZO