Mu gitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 umuryango FPR Inkotanyi umaze ushinzwe, abahanzi b’impanga Piter na Paul bagize itsinda P-Square bashimiye perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ku iterambere yagejeje ku gihugu cy’u Rwanda.
Iki igtaramo cyabaye ku wa gatanu tariki ya 14 Ukuboza 2012 muri stade Amahoro i Remera. Uretse kuba cyari cyitabiriwe n’abantu bari bakubise bakuzura stade hasi no hejuru, na Perezida wa Repubulika yari yacyitabiriye.
Barangije kuririmba, aba bahanzi bahise bajyanwa gusuhuza no kwifotozanya na Perezida Kagame aho yari ari mu myanya y’icyubahiro.
P-Square bagize bati “Iyi ni inshuro yacu ya gatatu tuje mu Rwanda. Buri myaka ibiri tuza mu Rwanda, ariko uko tuje tubona impinduka, mushimire Perezida.”
Muri iki gitaramo kandi Perezida yanyuzagamo na we akawubyina, by’umwihariko ubwo P-Square baririmbaga.
Iki gitaramo cyashojwe n’umuhanzi Dr Josee Chameleon, umwe mu bahanzi bakunzwe muri Afurika y’i Burasirazuba.



















TANGA IGITEKEREZO