00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ONATRACOM igiye gushyirwa ku isoko

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 15 October 2012 saa 01:26
Yasuwe :

Ikigo cya Leta gishinzwe gutwara abantu (ONATRACOM), muri raporo zikorwa buri mwaka n’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, kiza ku isonga mu bivugwaho imikorere mibi cyane cyane imicungire y’umutungo, ubu bikaba biteganywa ko kigomba gushyirwa ku isoko.
ONATRACOM isanzwe itwara abagenzi cyane cyane mu bice by’icyaro, nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe ubwikorezi, Dr Nzahabwanimana Alexis, gahunda ya Leta mu gushyiraho icyo kigo byari uburyo (…)

Ikigo cya Leta gishinzwe gutwara abantu (ONATRACOM), muri raporo zikorwa buri mwaka n’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, kiza ku isonga mu bivugwaho imikorere mibi cyane cyane imicungire y’umutungo, ubu bikaba biteganywa ko kigomba gushyirwa ku isoko.

ONATRACOM isanzwe itwara abagenzi cyane cyane mu bice by’icyaro, nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe ubwikorezi, Dr Nzahabwanimana Alexis, gahunda ya Leta mu gushyiraho icyo kigo byari uburyo bwo gukura mu bwigunge bimwe mu bice by’icyaro byari bibangamiwe n’ingendo aho imodoka bitari byoroshye kuzibona, no guteza imbere itwara ry’abantu mu buryo bwa rusange.

Mu rwego rwo kunoza gutwara abantu nk’uko Dr Nzahabwanimana Alexis yakomeje abitangaza, hari byinshi bizahinduka muri politiki yo gutwara abantu hakurwaho ibitameze neza, hagamijwe gutunganya ibirebana no gutwara abantu cyane cyane mu bice by’icyaro.

Yakomeje agira ati “ONATRACOM ntizagumaho, hazashyirwaho sosiyete ishingiye ku migabane, itwara abantu cyane cyane mu bice by’icyaro, izahinduka Kompanyi y’abikorera.”

Mu bindi biteganywa, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo ushinzwe ubwikorezi, atangaza ko hari Miliyari 296 z’amafaranga y’u Rwanda ateganyijwe kuzashorwa mu gutunganya gutwara abantu mu buryo bwa rusange, kandi hakubakwa n’uburyo bwo kwishyurana hagati y’ibigo bitwara abagenzi, ku buryo ntawe uzongera gutega imodoka ngo yishyure inshuro irenze imwe.

Si uburyo bwo gutwara abantu gusa buzahinduka kuko ngo no mu mategeko y’umuhanda hari byinshi bizahinduka, hakazanashyirwaho uburyo bwo korohereza abantu bagura imodoka zitwara abantu mu myaka itanu iri imbere.

Ikindi kizakorwa mu kunoza ingendo ni uko hateganywa guhuza imihanda mu buryo bwo kugabanya ingendo ndende, urugero rutangwa rukaba umuhanda Rubavu-Rusizi, umuhanda Base-Nyagatare n’undi wa Ngoma-Nyanza.

Ku birebana n’Umujyi wa Kigali, Dr Nzahabwanimana atangaza ko n’ubwo ibibazo bitabura, ibigo by’abikorera bitwara abagenzi bikora neza, ariko biteguranwe ubuhanga byarushaho kunoga. Atangaza kandi ko Kompanyi izasimbura ONATRACOM izahabwa ingufu zose zishoboka ku buryo izakora neza.

Ibi birategurwa mu gihe aho ONATRACOM yahagaritse ingendo zimwe aho yakoreraga, ahandi ikaba inengwa imikorere yayo harimo kutagira gahunda no gukoresha imodoka zishaje.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .