00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma ya Goma Abanyarwanda bajya i Bukavu nabo batangiye guhohoterwa

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 11 August 2012 saa 11:39
Yasuwe :

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 11 Kanama 2012, nibwo hamenyekanye amakuru y’uko hari Abanyarwanda bahohotewe, ubwo bari bari bageze mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu Mujyi wa Bukavu.
Ibi bikaba ari ibitangazwa n’Abanyarwanda batatu, muri batandatu bahohotewe; barimo Sebakungu Damascène; Kwizwera Eliezel n’umutegarugori umwe, kuri ubu barino kuvurirwa mu bitaro bya gihundwe, kuko aba batatu bakubiswe cyane.
Iki gikorwa cyo guhohotera (…)

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 11 Kanama 2012, nibwo hamenyekanye amakuru y’uko hari Abanyarwanda bahohotewe, ubwo bari bari bageze mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu Mujyi wa Bukavu.

Ibi bikaba ari ibitangazwa n’Abanyarwanda batatu, muri batandatu bahohotewe; barimo Sebakungu Damascène; Kwizwera Eliezel n’umutegarugori umwe, kuri ubu barino kuvurirwa mu bitaro bya gihundwe, kuko aba batatu bakubiswe cyane.

Iki gikorwa cyo guhohotera Abanyarwanda basanzwe bahahirana n’igihugu cya Congo mu Mujyi wa Bukavu, cyaturutse ku myigaragambyo yabaye kuri uyu wa Gatandatu muri uwo mujyi, aho abawutuye bavugaga ko inyeshyamba zo mu utwe wa M23 zaba zawugezemo, bityo bikaba byatumye, bamwe mu bawutuye bibasira Abanyarwanda bari bagiye i Bukavu, nk’uko byari bisanzwe.

Bamwe mu bahohotewe:

Mubakubiswe barimo n’umutegarugori waganiriye n’umunyamakuru wa Akarere ka Rusizi , yavuze ko, yazindukiye mu Mujyi wa Bukavu, agiye gucuruzayo amata, ngo ageze ahitwa i Nyawera yahahuriye n’abaturage bo mu Mujyi wa Bukavu bigaragambyaga bafite ibyapa byanditseho ko badakeneye Abanyarwanda baza kubutaka bwa Congo, ndetse abo bigaragambyaga bakaba bari bitwaje umusaraba utukura.

Nk’uko uyu mutegarugori abitangaza ngo uretse ku mukubita bahise banamwambuye amafaranga agera ku bihumbi 30 ndetse na lito 40 z’amata yari yagiye gucururizayo. Ibi akaba ari nabyo byatangajwe na Kwizera liezel nawe wakubiswe, ariko we akaba yadutangarije y’uko bamwambuye ibyangombwa birimo na Mutuelle de santé, dore ko uyu we asanzwe yiga i Bukavu, icyakora akaba yatangaje ko yanambuwe n’amafaranga bihumbi 10, anadutangariza ko ibo byose bakorewe byareberwaga n’ingabo na polisi by’icyo gihugu cya Congo, nyamara ntibagire icyo bakora.

Ku bw’amahirwe, aba Banyarwanda baje gutoroka ababahohoteraga, bagera ku mupaka wa Rusizi ya II, bavuga ibyababayeho, abari bakomeretse Polisi y’u Rwanda ibajyana ku bitaro bya Gihundwe kugirango bavurwe, kuko umwe muri bo byagaragaragako yababaye cyane, bikekwa ko bamuvunnye umugongo kuko atabasha kwicara.

Tukimara kumenya iki kibazo, twagerageje kuvugana n’Umuyobozi w’Umujyi wa Bukavu Philemon Yogorero Mutombo, ntiyafata telefoni ye igendanwana.

Nyamara n’ubwo Abakongomani bo mu Mujyi wa Bukavu, bahohoteye Abanyarwanda, ubwo twarimo dukurikirana iyi nkuru, twasanzwe Abanyekongo bo mu Mujyi wa Bukavu ku mupaka wa Rusizi ya I n’iya II, bambuka nk’uko bisanzwe, ndetse bamwe tukaba twabababonye mu tubari n’amahoteri yo mu Mujyi wa Rusizi bidagadura, umutekano ari wose.

Jean Pierre Niyibizi ushinzwe itangazamakuru mu Karere ka Rusizi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages