00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma y’imyaka 32 nta mazi, Ikigo Nderabuzima cya Kigese cyayahawe

Yanditswe na

Olivier RUBIBI

Kuya 2 March 2012 saa 04:34
Yasuwe :

Ikigonderabuzima cya Kigese giherereye mu Murenge wa Rugarika, Akagari ka Kigese mu Karere Ka kamonyi cyahawe amazi n’umushinga ARC nyuma y’imyaka 32 ntayo kigira.
N’ubwo cyahawe amazi uyu munsi, abenshi bibajije impamvu cyari cyaratinze kubona amazi kandi itiyo y’amazi ya EWSA iri kuri metero 10 kugirango ugere kuri icyo kigo nderabuzima.
Iki kigo nderabuzima cyashyikirijwe aya mazi ku bufatanye bw’umunyeshuri ukomoka mu gihugu cy’u Buyapani waje kuhakorera ubushakashatsi nyuma yo kubona (...)

Ikigonderabuzima cya Kigese giherereye mu Murenge wa Rugarika, Akagari ka Kigese mu Karere Ka kamonyi cyahawe amazi n’umushinga ARC nyuma y’imyaka 32 ntayo kigira.

N’ubwo cyahawe amazi uyu munsi, abenshi bibajije impamvu cyari cyaratinze kubona amazi kandi itiyo y’amazi ya EWSA iri kuri metero 10 kugirango ugere kuri icyo kigo nderabuzima.

Iki kigo nderabuzima cyashyikirijwe aya mazi ku bufatanye bw’umunyeshuri ukomoka mu gihugu cy’u Buyapani waje kuhakorera ubushakashatsi nyuma yo kubona iki kibazo gikomeye cyo kubura amazi abinyuza mu mushinga wa ARC batangira igikorwa cyo kubaka imiyoboro igeza amazi mu ivuriro.

Nk’uko uyu munyeshuri yabidutangarije iki gikorwa cyatwaye ibihumbi 10.000 by’amadorari ya Amerika yatanzwe n’umushinga wa ARC bikaza kuyoborwa n’uyu munyeshuri kugera birangiye.

Usibye kuzana amazi muri iki kigonderabuzima, uyu muryango wanavuguruye iki kigondera buzima aho wagiye usize amarange bundi bushya.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kigese Habarurema Salvator yatangaje ko iki gikorwa ari cyiza agira ati: “twajyaga tugira ikibazo cyo kubura amazi aho twakoreshaga amazi y’ikigega yashira ugasanga twagiye kuvoma ariko ubu turishimira ko ibi bitazongera kubaho”.

Bahawe amazi ariko ntibakoresha umuriro w’amashyanyarazi kuko bahisemo gukoresha imirasire y’izuba mu kandi insinga z’amashanyarazi zikinyura hejuru y’icyo kigo.

Iki kigo nderabuzima cyubatswe ahagana mu mwaka 1980 ku nkunga y’igihugu cya Espagne.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kigese Habarurema Salvator
Mu rwiyuhagiriro haratunganyije
Mu byumba byose byashyizwemo amazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .