Abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2012 bari muri gahunda y’Urugerero mu Karere ka Nyarugenge, barasaba koroherezwa n’abo bafasha kubahiriza no kwitabira gahunda za leta kuko rimwe na rimwe ngo hari igihe babananiza.
Mu Karere ka Nyarugenge aba banyeshuri bahawe inshingano zo kwigisha no gukangurira abaturage gahunda za Leta, ariko nk’uko babivuga ngo barasaba koroherezwa kuko ngo hari aho bajya bakohererezwa abakozi bo mu ngo ngo babe ari bo batanga amakuru ku biba bigomba kubazwa ba nyirurugo.
Bavuga ko hari n’aho basanga nta byangombwa by’ubutaka biraboneka, abandi na ho ngo bagasanga ba nyir’ingo bari ku mirimo nk’iy’ubucuruzi ntibabakire bavuga ko bahuze. Ibi bavuga ko bibangamira gahunda y’urugerero, mu gihe nyamara ifite igihe ntarengwa izarangirira.
Umwe muri bo wwitwa Bahati Nadia yatangarije IGIHE ko abo bashinzwe guha serivisi bakwiye kwisubiraho, hagati aho ariko agasaba ubuyobozi bw’akarere gukemura iki kibazo gishobora kuzatinza gahunda y’urugerero barimo.
Nyuma yo kumva inzitizi zivugwa n’abari ku rugerero twagiranye ikiganiro n’umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge Mukasonga Solange, maze ati “Abaturage bakorerwamo gahunda y’urugerero barasabwa korohereza intore kuko ari abana babo baba bari hafi yabo mu mirimo myiza batakiri ku mashuri.”
Imirimo intore zo mu karere ka Nyarugenge zikora irimo kubarura abafite ibyangombwa by’ubutaka, kumenya abafite ubwisungangane mu kwivuza, gukangurira abaturage kuboneza imbyaro n’ibindi hakurikijwe uko bahize.
Biteganyijwe ko abari muri gahunda y’Urugerero bazayimaramo amezi atatu, nyuma bakazahabwa impamyabumenyi hakurikijwe uko bitabiriye.



















TANGA IGITEKEREZO