Mu gihe Akarere ka Nyarugenge gatangaza ko ubu 72% by’abagatuye bamaze kwishyura ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé), ubuyobozi bw’aka karere burasaba abakora imyuga ikunze kubamo impanuka guharanira kugira ubwisungane mu buvuzi kuko igihe icyo ari cyo cyose bashobora gukenera kwivuza bityo baba badafite ubwisungane bagahura n’ibibazoo bikomeye.
Ni mu gihe aka karere kihaye intego yo kurushaho gukora ubukangurambaga kugira ngo abafite ’mutuelle’ bagere ku kigero cy’100%.
Ibi byatangajwe n’umuyobozi ushinzwe ’Mutuelle’ ku rwego rw’akarere Nyagahinga Jean de Dieu, mu nama yagiranye kuri uyu wa kabiri na bamwe mu bayobozi b’amakoperative akorera mu Karere ka Nyarugenge kugira ngo babashishikarize kwitabira ubwisungane mu Kwivuza.
Amakoperative yahuriye mu nama ku bwisungane mu kwivuza, yahuje Akarere ka Nyarugenge n’abatwara moto, taxi voiture, abakora iby’ubukanishi mu Gakinjiro, abakarani n’abakora imirimo y’ubwubatsi no gukora imodoka.
Aba babwiwe ko imirimo bakora ishobora kubashyira mu kaga ko kuba barwara bagakenera ubwisungane mu buvuzi kugira ngo bivuze, ikindi kandi baba bafite n’inshingano zo kuvuza abo mu miryango yabo.
Ushinzwe Mutuelle mu arere ka Nyarugenge avuga ko bagamije gukangurira abagize amakoperative kugura ubwisungane mu kwivuza, no kumenya kwizigmira kugira ngo bajye babasha no kuvuza abagize imiryango yabo.
Ndayizeye Abdoulkarim uhagarariye koperative y’abamotari ya Nyabugogo, avuga ko basobanukiwe ko bitewe n’imiterere y’akazi kabo baba bagomba kugira ubwisungane mu kwivuza.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Mukasonga Solange, we yabwiye abayobora koperative ko batakora badafite ubuzima bwiza, ariko ko iyo bafite ubwisungane n’ibyo bakora babikora batuje.
Ubuyobozi bw’ Akarere ka Nyarugenge bwabijeje kurushaho gukorana na bo kugira ngo bagire imyumvire imwe ku birebana na ’Mutuelle de Santé".



















TANGA IGITEKEREZO