00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyanza: Ruhanika Alfred niwe wegukanye icyemezo cy’umugayo

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 15 June 2012 saa 12:08
Yasuwe :

Kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Kamena nibwo mu Karere ka Nyanza hatangijwe gahunda yo gutanga ibyemezo by’umugayo ku bayobozi bafite imikorere idahwitse, uwabimburiye abandi gufata iryo gayo ni Ruhanika Alfred uyobora umudugudu wa Nyamiyaga mu Kagali ka Gatagara mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza.
Amakuru dukesha Kigalitoday avuga ko uwo muhango wabereye mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza aho abakuru b’imidugudu icyenda igize Akagali ka Gatagara muri uwo Murenge bahawe (…)

Kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Kamena nibwo mu Karere ka Nyanza hatangijwe gahunda yo gutanga ibyemezo by’umugayo ku bayobozi bafite imikorere idahwitse, uwabimburiye abandi gufata iryo gayo ni Ruhanika Alfred uyobora umudugudu wa Nyamiyaga mu Kagali ka Gatagara mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza.

Amakuru dukesha Kigalitoday avuga ko uwo muhango wabereye mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza aho abakuru b’imidugudu icyenda igize Akagali ka Gatagara muri uwo Murenge bahawe ibyemezo by’ishimwe ku bakoze neza n’icy’umugayo ku bafite imikorere mibi ndetse cyo cyari cyandikishije umutuku mu guhe abashimwe ibyemezo byabo byari byanditse mu ibara ry’ubururu.

Ruhanika Alfred, Umukuru w’Umudugudu wa Nyamiyaga wahawe icyemezo cy’umugayo yavuze ko umugayo yahawe awemera. Yabivuze atya: “Hari abakeka kuryamirwa mu mitangire y’ibihembo ariko njye umugayo nahawe ndawemera”.

Murenzi Abdallah, umuyobozi w’akarere ka Nyanza niwe ubwe witangiye ibyo bihembo ku bayobozi bashimwe n’uwagawe ku bw’imikorere ye idahwitse.

Umusaza witwa Nturambirwe ni umuturage utuye muri uwo Mudugudu wa Nyamiyaga wahaye icyemezo cy’umugayo. Avuga ko we atavuga rumwe n’abatanze icyo gihembo ngo kuko ibyo bakora ahandi nabo babikora.

Mu mvugo ye yagize ati: “Niba ari imihanda bareba natwe turayifite, uturima tw’igikoni natwe turadufite. Ubu se bashingiye kuki baduha icyemezo cy’umugayo?”

Habimana Wencesilas nawe utuye mu mugudugu wa Nyamiyaga yamaganiye kure cyane icyo cyemezo cy’umugayo cyatashye mu Mudugudu wabo. Ati “uriya mugayo twabonye watewe no kugira abagize komite nyobozi mbi bita ku nyungu zabo kurusha iz’abaturage bayoboye”.

Ku bwe asanga kiriya cyemezo cy’umugayo cyatanzwe gikwiye kwitirirwa umuyobozi w’umudugudu wabo ariko nticyitirirwe abaturage bose kuko gikojeje isoni. Yifuje ko abagize komite nyobozi y’umudugudu wabo bahindurwa bakazana abandi bafite amaraso mashya.

Foto:K2D


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .