00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamirambo: Umurambo w’umwana watoraguwe mu kimpoteri

Yanditswe na

Munyentwari Patrick

Kuya 22 August 2012 saa 09:28
Yasuwe :

Mu Murenge wa Nyamirambo hafi y’isoko rya Nyamirambo kuwa Gatandatu tariki ya 18 Kanama hagaragaye umurambo w’umwana utari ugejeje igihe cyo kuvuka.
Ubwo hari ku isaha ya saa cyenda z’amanywa ni bwo ubuyobozi bwa Polisi bwatanze amakuru y’umurambo w’umwana bigaragara ko atari agejeje cyo kuvuka. Abaganga bakaba batangaje ko ari inda yakuwemo imaze nibura amezi agera kuri atandatu. Umurambo w’uwo mwana abaturiye ikimoteri bawubonye mbere ya saa sita upfunyitse mu mpapuro za kaki, (…)

Mu Murenge wa Nyamirambo hafi y’isoko rya Nyamirambo kuwa Gatandatu tariki ya 18 Kanama hagaragaye umurambo w’umwana utari ugejeje igihe cyo kuvuka.

Ubwo hari ku isaha ya saa cyenda z’amanywa ni bwo ubuyobozi bwa Polisi bwatanze amakuru y’umurambo w’umwana bigaragara ko atari agejeje cyo kuvuka. Abaganga bakaba batangaje ko ari inda yakuwemo imaze nibura amezi agera kuri atandatu. Umurambo w’uwo mwana abaturiye ikimoteri bawubonye mbere ya saa sita upfunyitse mu mpapuro za kaki, bagakeka ko uwakuyemo inda yifashishije imiti.

Umurambo wajyanwe mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), mu rwego rwo kumenya neza icyamwishe.

Mu kiganiro na IGIHE, Muganga Twizerumuremyi Jean de Dieu yadutangarije ko basanze umwana amaze nibura amezi agera kuri atandatu yari mu nda ya nyina, ariko kumenya neza icyamwishe bitashobotse kuko yari amaze iminsi igera kuri itanu ajugunywe, ko nta kindi bakora uretse kuba yashyingurwa mu cyubahiro”.

Kugeza ubu uwakoze ayo mahano ntaramenyekana ngo ashyikirizwe inzego zishinzwe umutekano, ariko ababishinzwe bakaba bagikora iperereza ku waba yishe uno mwana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages