00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamirambo: Umugore yimukiye kwa mukeba we

Yanditswe na

Ndahiriwe Innocent

Kuya 28 July 2012 saa 09:01
Yasuwe :

Kuwa Kane tariki ya 26 Nyakanga2012, umugore witwa Mukamwambari Espérances utuye i Kiruhura mu Murenge wa Kigali nibwo yahagurutse iwe n’abana be babiri yimukira mu rugo rwa Pasteur Munyandamutsa i Nyamirambo Akagari ka Rwezamenyo, Umudugudu w’Umucyo. Avuga ko Munyandamutsa ariwe babyaranye abo bana bombi akaba yaranze kumufasha kubarera.
Ariko n’ubwo n’ubwo yafashe uyu mugambi ntiyigeze ahabwa ikaze muri uru rugo, dore ko ngo yakomanze ku gipangu bakanga kumukingurira nibwo kwiyemeza (…)

Kuwa Kane tariki ya 26 Nyakanga2012, umugore witwa Mukamwambari Espérances utuye i Kiruhura mu Murenge wa Kigali nibwo yahagurutse iwe n’abana be babiri yimukira mu rugo rwa Pasteur Munyandamutsa i Nyamirambo Akagari ka Rwezamenyo, Umudugudu w’Umucyo. Avuga ko Munyandamutsa ariwe babyaranye abo bana bombi akaba yaranze kumufasha kubarera.

Ariko n’ubwo n’ubwo yafashe uyu mugambi ntiyigeze ahabwa ikaze muri uru rugo, dore ko ngo yakomanze ku gipangu bakanga kumukingurira nibwo kwiyemeza kwirirwa ku marembo.

Nk’uko Mukamwambari abitangaza ngo icyamuteye kuva mu rugo rwe ni uko ubukode bw’inzu atuyemo bwarangiye bityo nyiri inzu akaba amumereye nabi ndetse n’amafaranga yo guhaha akaba yaramushiranye. Yongeye ho ko uyu mugabo babyaranye, kuva n ambere hose yamwitayeho mu bijyanye n’amafaranga haba ayo guhaha cyangwa kwishura icumbi.

Uyu mugore avuga ko bakimara kubyarana yasubiye iwabo ku Kamonyi, nyuma aza kugarurwa mu Mujyi na Munyandamutsa aho yakomeje ku genda amufasha ndetse ngo akanamuha n’igishoro nga atangire ubucuruzi.

Munyandamutsa mu kiganiro twagiranye kuri telefoni, atangaza ko uwo mugore ntaho amuzi kuko ngo ibyo byabaye igihe yari atari imuhira yagiye kwivuza hanze.

Yongeraho ko ngo yamenyeshejwe ko yarezwe n’uyu mugore ariko akaba ategereje kuburana. Yagize ati “Natunguwe no kumva ngo yaje iwanjye kandi ikibazo ubu kiri mu maboko y’ubutabera”. Munyandamutsa avuga ko uyu mugore yatumwe n’umugabo umufitiye inzika bigeze kuburana bapfa ibijyanye n’imitungo. Ngo nta kindi bagambiriye uretse kumusebya gusa.

Nubwo Munyandamutsa avuga ibi ariko, uyu mugore ahamyako afite ibimenyetso simusiga byerekana ko yabyaranye na Munyandamutsa akaba anavugako n’ibizamini by’inkomoko bya ADN bishobora gukemura iki kibazo, kuko byahamya ko babyaranye koko.

Mukamwambari aratangaza ko yafashe iki cyemezo cyo kuza kwicara ku irembo rya Munyandamutsa nyuma yuko amuhagarikiye ubufasha bwose.

Yongeyeho ko ikirego cye yakigejeje mu rukiko ariko ngo ntiyakwihanganira ikihe kirekire yahawe n’urukiko ngo baburane. Urubanza ruteganyijwe kuwa 31 Ukuboza 2012, akaba abona ko atamara amezi atanu abana batarya.

Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Rwezamenyo uyu Munyadamutsa atuyemo, atangaza ko ikirego iyo cyagejejwe mu rukiko ntakindi bakora uretse gusa gutegerereza imyanzuro y’urukiko ahubwo bo bakayishyira mu bikorwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .