Kuva ku wa 16 kugeza ku wa 31 Kanama 2012 mu Gihugu hose hazatangira Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ku nshuro ya kane. Ni muri urwo rwego hatangijwe amahugurwa y’ibyumweru bibiri agenewe abazakorera iryo barura mu midugudu. Aya mahugurwa akaba yabereye ku bigo 3 mu Karere ka Nyamasheke ari byo EAV Ntendezi, IJW Kibogora na GS ya Karengera. Abatangije aya mahugurwa basabye ko abazakora mu ibarura bagomba kuba ari abantu b’inyangamugayo.
Nk’uko byatangajwe n’umukozi w’Ikigo cy’Ibarurishamibare Bizimana Jean ngo ibarura rusange rizatuma Igihugu kimenya uko ubukungu buhagaze mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyerekezo cya 2020. Yavuze kandi ko abarimo guhugurwa ari abarimu bo mu mashuri abanza batoranyijwe nk’intore z’inyangamugayo. Bakaba basabwe gukurikirana neza amasomo bagenewe, bagakorana ubushake kugira ngo bazarangize inshingano bahawe ku buryo buhesha ishema ababikora n’ababatoranije.
Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe ubukungu wayoboye umuhango wo gutangiza ayo mahugurwa mu Rwunge rw’Amashuri rwa Karengera, yavuze ko Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gukora ibarura hagamijwe kumenya umubare nyawo w’abaturage n’uko ubukungu bwifashe muri rusange. Amakuru ava mu ibarura akaba atuma inzego nkuru z’Igihugu zifata ibyemezo ku iterambere rirambye.
Yavuze kandi ko imibare iva mu ibarura nk’iri ituma hakorwa igenamigambi rinoze haba mu bukungu, mu mibereho myiza no mu miyoborere myiza. Kugira ngo ibyo byose bigerweho rero, ngo ni akazi kagomba gukoranwa ubwitange, ubushishozi n’ubunyangamugayo. Ni yo mpamvu bigomba gukorwa n’abantu b’inyangamugayo abaturage bibonamo kandi bakabisanzuraho, bityo bakabaha amakuru y’ukuri akenewe azafasha mu guteza imbere Igihgu.
Uwingabiye Denys Basile Umukozi w’Akarere ka Nyamasheke Ushinzwe itangazamakuru
























TANGA IGITEKEREZO