00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyagatare: Uruganda rw’amakaro rwatashywe na Perezida Kagame

Yanditswe na

Nyirabera Chantal

Kuya 6 July 2012 saa 05:16
Yasuwe :

Perezida Kagame aherekejwe n’Umufasha we Madame Jeannette Kagame yatashye ku mugaragaro uruganda rukora amakaro rwa “East African Granite Industries” ruherereye mu Karere ka Nyagatare kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Nyakanga 2012.
Bari kumwe n’abandi bayobozi barimo abaminisitiri, batambagijwe inyubako uruganda rutunganyirizwamo amakoro rukoreramo, babereka uko akorwa kuva akiri amabuye kugeza asohotse mu ruganda.
Perezida Kagame yavuze ko amakaro akorerwa mu Rwanda ari inyungu ku (…)

Perezida Kagame aherekejwe n’Umufasha we Madame Jeannette Kagame yatashye ku mugaragaro uruganda rukora amakaro rwa “East African Granite Industries” ruherereye mu Karere ka Nyagatare kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Nyakanga 2012.

Bari kumwe n’abandi bayobozi barimo abaminisitiri, batambagijwe inyubako uruganda rutunganyirizwamo amakoro rukoreramo, babereka uko akorwa kuva akiri amabuye kugeza asohotse mu ruganda.

Perezida Kagame yavuze ko amakaro akorerwa mu Rwanda ari inyungu ku Banyarwanda, ku majyambere y’Igihugu no mu Karere.

Yagize ati: "Abakora hano bakwiye kumenyera no gukora nijoro bakajya ibihe, bagasimburana uruganda rugakora amasaha 24 kuri 24. Isoko ryabaye rinini, ibintu bigomba guhinduka, imikorere n’imyumvire nabyo bigahinduka".

Yasabye ba nyir’uruganda guhaza isoko ryo mu Rwanda bityo bikagabanya umubare w’abajya kugura amakaro hanze. Yabasabye ko bagurisha ku giciro cyiza bakunguka aringaniye ariko bakongera umubare w’abaguzi.

Perezida Kagame kandi yasabye abitabiriye ibi birori kuba abavugizi b’uruganda muri bagenzi babo, ati: "Inka z’iwacu zirishe zihera ku rugo."

Birungi John Bosco, Umuyobozi w’itsinda ry’abashoramari “Crystal Ventures Limited”, yavuze ko uruganda rwatangiye kubakwa mu mwaka wa 2007 rushinzwe na “Rwanda Social Security Board” na “Crystal Ventures Ltd”.

Kuri ubu uru ruganda rufite abakozi 130 bahoraho ruteganya kongeramo 1, 000 badahoraho; rufite imashini 20 rukoresha, rufite kandi urutare rucukurwaho amabuyuye avamo amakaro rungana na hegitare 53.

Uruganda rwose rufite ubuso bwa hegitari 72. Ku rwubaka byatwaye miliyoni 15 z’amadolari y’Amerika.

Ramba Afrique uhagarariye Inama y’Ubuyobozi y’Uruganda yavuze ko bazajya bagurisha meterokare 70.000 ku mwaka. Yavuze ko metero kare imwe izajya igura amadolari 60.

Amakaro ya “granite akorerwa” muri uru ruganda afite akarusho ko kugira amabara menshi ugereranije na menshi mu yasanzwe amenyerewe.

Uru ruganda ruteganya kuzacuruza amakaro mu bihugu byo mu Karere, kuko ibyinshi byayaranguraga mu Bushimwa, aho byanatwaraga igihe kugirango abagereho.

Foto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages