Umukecuru witwa Mukakarisa Margarethe w’imyaka 70 utuye mu Kagari ka Nkoma, Umurenge wa Tabagwe, Akarere ka Nyagatare, Intara y’Iburasirazuba, ku wa Gatatu tariki ya 15 Kanama yanogowemo amaso, bikaba bikekwako umugore babanaga witwa Bamurebe ari we wakoze iryo bara.
Uyu mukecuru utari ufite umwana asigaranye babanaga mu nzu, byatumye bamwe mu bo mu muryango we bamuhaye umugore witwa Bamurebe ngo babane, kuko na we yari yaratanye n’umugabo we; mu minsi babanye ngo bagiye bagirana amakimbirane biturutse ku myitwarire y’uyu mugore ngo itari ihwitse, nk’uko bitangaza n’abaturanyi babo.
Aba baturanyi bavuga ko aya makimbirane yahemberewe no gushinjanya amarozi, bakekaga kuri uyu mugore witwa Bamurebe; ibi bikaba ari byo byatangiye gutuma agirira inzika uyu mukecuru, anamubwira ko azamugirira nabi.
Umwe mu baturanyi agira ati” Icyo uyu mukecuru yazize ni ibihigi (impigi) yavanye munsi y’umusambi aho yararaga, abinaga mu musarane, undi aje arabibura amubaza aho biri, undi amusubiza ko yabitaye mu musarani, ariko undi amubwira ko azamunagamo.”
Nk’uko abaturanyi bakomeza babivuga ngo Bamurebe yamurwaye inzika, dore ko yari yaranamubwiye ko amaso yabirebye atazongera kubona ukundi.
Nk’uko tubikesha ORINFOR, nyuma yo kugirirwa nabi, uyu mukecuru yagendesheje umutima agera ku muryango, ari na ho yabonwe n’abana maze bahuruza abaturanyi baratabara.
Bamwe mu baturanyi bahanya ko mu kunogoramo amaso uyu mugore nta handi yakomerekeje uretse mu maso. Uyu mukecuru n’ubundi ugeze mu zabukuru we yatangaje ko kumwikura bitari gushoboka, kuko yari yamurushije intege.
Abaturanyi bamaze kumubona uyu mukecuru yahise ajyanwa mu Kigo Nderabuzima cya Tabagwe, na cyo cyahise kimwohereza ku bitaro bya Nyagatare, aho Umuganga w’amaso muri ibyo bitaro witwa Nshimiyimana Titien yavuze ko uyu mukecuru yari afite ikibazo gikomeye byanatumye na bo bahita bamwohereza ku Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), kuko ngo ibizamini byasanze amaso yangiritse, cyane cyane ku ruhu rw’inyuma rutwikira amaso kuko hari ibikomere byinshi.
Uyu mugore wakoze ibi, kugeza ubu we yaburiwe irengero n’ubwo ahigishwa uruhindu n’inzego z’umutekano, ariko birakekwa ko yaba yaracikiye mu gihugu cya Uganda.
Itegeko Ngenga rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana mu ngingo ya 148, bavuga ko Umuntu wese ubishaka, ukomeretsa undi cyangwa umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Mu gihe umugambi cyangwa igico byateguriye icyaha, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itatu (3) n‟ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).
Nyamara kandi mu ngingo ya 151 ho bavuga ko iyo gukubita cyangwa gukomeretsa umuntu ku bushake byateye urupfu, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n‟itanu (15). Iyo yakoze urwo rugomo yabigambiriye cyangwa yabanje gutega igico, ahanishwa igifungo cya burundu.
























TANGA IGITEKEREZO