Ku Kinamba mu Mujyi wa Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu habereye impanuka y’imodoka eshatu, aho ikamyo isanzwe yikorera imodoka n’ibindi bintu biremereye ya gonze tagisi yari yuzuyemo abagenzi ariko bitewe n’imbaraga z’iyi kamyo yari ifite ikaba yateruye iyo yari imaze kugonga iyigongesha iyari iyiri iri imbere.
Izi modoka zose uko ari eshatu zaganaga mu cyerekezo kimwe zishoreranye aho zerekezaga i Nyabugogo.
Nk’uko abari aho impanuka yabereye babitangarije IGIHE, ngo iyi kamyo yashakaga gutambukaga kuri iyi tagisi, ariko mu gihe yari igeze hagati ishaka kuyicaho yahuye n’indi modoka bitari biri mu cyerekezo kimwe, maze ishatse gusubira mu cyerekezo cyayo kugira ngo iyibererekere ibyuma by’inyuma by’iyokamyo bihita bifata (biterura) mu byuma bya tagisi biyizamuramu mu kirere.
Mu gihe iyi kamyo yari irimo gushaka kujya mu muhanda neza, yahise igongesha iyi tagisi yari iteruye indi ifite ya pulaki RAB 431 yari iri imbere, ariko yo ntiyangiritse cyane ndetse nta n’abakomeretse kuburyo bukabije.
Ubwo iyi mpanuka yamaraga kuba, mu modoka zose nta muntu n’umwe wapfiriyemo n’ubwo hari abakomeretse basaga batatu nabo bahise bajyanwa mu bitaro bya CHUK.
Iyi kamyo bivugwa ko ariyo nyirabayazana w’iyi mpanuka, yahise yikomereza kugenda nk’uko twabitangarijwe n’ababonye iyi mpanuka, ariko yaje gufatwa na Polisi.



















TANGA IGITEKEREZO