00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyabihu: Bubatse amashuri rwiyemezamirimo arabambura

Yanditswe na

ORINFOR

Kuya 11 December 2012 saa 10:17
Yasuwe :

Abaturage bo mu murenge wa Rugera mu karere ka Nyabihu bubatse ku mashuri y’uburezi bw’imyaka icyenda ya Rugera, barinubira ibura ry’imishahara yabo badahabwa na rwiyemezamirimo Nsekarije Aloys bakoreye bakaba bamaze amezi ane badahembwa kandi babwirwa buri munsi ko amafaranga agiye kuza ubundi bakababwira ko ari ku murenge.
Bamwe muri bo baganiriye na ORINFOR bavuga ko bategereje ko bishyurwa ariko biba iby’ubusa. Bavuga ko batakamba basaba ubufasha ngo bahembwe amafaranga yabo, kuko (…)

Abaturage bo mu murenge wa Rugera mu karere ka Nyabihu bubatse ku mashuri y’uburezi bw’imyaka icyenda ya Rugera, barinubira ibura ry’imishahara yabo badahabwa na rwiyemezamirimo Nsekarije Aloys bakoreye bakaba bamaze amezi ane badahembwa kandi babwirwa buri munsi ko amafaranga agiye kuza ubundi bakababwira ko ari ku murenge.

Bamwe muri bo baganiriye na ORINFOR bavuga ko bategereje ko bishyurwa ariko biba iby’ubusa. Bavuga ko batakamba basaba ubufasha ngo bahembwe amafaranga yabo, kuko n’abana babo bagiye kwicwa n’inzara kandi ababyeyi babo barakoze.

Munyambabazi Selemani, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugera, avuga ko abaturage batarahembwa koko ariko ko kudahembwa kwabo byatewe n’abatekinisiye batazana lisiti z’imibyizi kuko iyo ibonetse vuba abaturage bishyurwa.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko ubuyobozi budashobora gutanga amafaranga mu cyuka butabonye urutonde rw’abakozi, gusa arahumuriza aba baturage ko muri iki cyumweru bazayabona.

Amashuri aba baturage bubatse yamaze gusakarwa, ariko ngo kuva yatangira kubakwa hari abahakoze batarahembwa babaza bakababwira ko amafaranga ahari ariko ntibayahabwe.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages