Nyuma y’umutekano muke wagaragaye mu karere ka Rubavu utewe n’iraswa ry’ibisasu n’ingabo za Congo Kinshasa, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Musoni James yasuye aba baturage mu rwego rwo kubahumuriza.
Amaze kugera i Rubavu, James Musoni, yatangarije abaturage ko kubasura biri mu nshingano ze kuko n’ubundi ashinzwe imibereho myiza y’abaturage. ariko yongeraho ko biri no mu rwego rwo kubera ko igihugu cyabo kiri inyuma y’imiryango yabuze ababo ndetse n’abakomeretse nyuma yo kuraswaho n’ingabo za Repubulka iraharanmira demokarasi ya Congo.
Minisitiri Musoni yagize ati “Abanyarwanda bose cyane cyane abatuye Akarere ka Rubavu, bagomba kwizera ko bacungiwe umutekano wabo bihagije, kandi nta numwe uzigera ahagarika iterambere u Rwanda rwiyemeje kugeraho uko yaba ameze kose.”
Ibisasu byarashwe n’ingabo za Repubulika Iharanira Demkorasi ya Congo mu karere ka Rubavu, byahitanye abaturage ku ruhande rw’u Rwanda babiri.
TANGA IGITEKEREZO