00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni ubuhe buryo umwana arengerwa binyuze mu mategeko?

Yanditswe na

NTWALI John Williams

Kuya 2 January 2012 saa 05:28
Yasuwe :

Kuba bikenerwa ko umwana arengerwa ni uko hari byinshi bigaragaza ko atabasha kwirengera. Havugwa irengera cyangwa irengerwa kubera ko hariho uburenganzira. Mu mategeko ijambo “Uburenganzira rivuga ibyo umuntu yemerewe birebana n’ubuzima bwe, imibereho ye mu muryango, umutungo, imibanire ye n’abandi n’igihugu atuyemo cyangwa avukamo.” Umwana urengerwa ni nde? Umwana urengerwa ni umuntu wese utaruzuza imyaka 21 y’amavuko muri rusange, n’imyaka 18 y’amavuko by’umwihariko. Umwana wese (…)

Kuba bikenerwa ko umwana arengerwa ni uko hari byinshi bigaragaza ko atabasha kwirengera. Havugwa irengera cyangwa irengerwa kubera ko hariho uburenganzira. Mu mategeko ijambo “Uburenganzira rivuga ibyo umuntu yemerewe birebana n’ubuzima bwe, imibereho ye mu muryango, umutungo, imibanire ye n’abandi n’igihugu atuyemo cyangwa avukamo.”

Umwana urengerwa ni nde?

Umwana urengerwa ni umuntu wese utaruzuza imyaka 21 y’amavuko muri rusange, n’imyaka 18 y’amavuko by’umwihariko. Umwana wese agomba kurengerwa ; umwana ni nk’undi, kandi umwana nawe ni umuntu ushyitse, wuzuye.

Mu irengera ry’abana, nta tandukanirizo hagati ya :

 Umwana wavutse ku bashyingiranywe n’uwavutse ku batarashyingiranywe ;
 Umwana umugaye n’umwana muzima ; ahubwo uwamugaye yitabwaho by’umwihariko ;
 Umwana w’impunzi n’umwenegihugu ;
 Umwana w’umunyamahanga n’umwenegihugu
 Umwana w’imfubyi n’ufite ababyeyi.

Kurengera umwana bisobanuye iki?

Irengera ry’umwana ririmo ibikorwa by’ingenzi bikurikira :

 Kurera umwana kugira ngo akure neza ku mubiri no mu bwenge ;
 Kurinda umwana ubwe kugira ngo atangirika ku mubiri no mu bwenge;
 Kurinda umutungo w’umwana ;
 Kurinda umwana ihohoterwa iryo ariryo ryose ;
 Kubahiriza uburenganzira bwose bw’umwana nk’umuntu wese n’uburenganzira bwe bwihariye.

Impamvu y’irengera ryihariye ry’umwana

Amategeko arengera abana ku buryo bwihariye kubera ko badashoboye ubwabo kwirinda no kurinda ibyabo nk’abantu bakuze.

Ntibabishoboye kubera impamvu ebyiri z’ingenzi :

 Intege nke z’umubiri w’abana kubera ubuto bwabo ;
 Ubushishozi buke bw’abana mu bwenge bwabo
kubera ubuto bwabo.

Ubushobozi bw’umwana

Mu mategeko, ubushobozi bwumvikana mu buryo bubiri :

 Ubushobozi bwo kugira uburenganzira ;
 Ubushobozi bwo kurengera uburenganzira.

Abana bashobora kugira uburenganzira, kandi barabufite, nko kurerwa, kuvuzwa, kwiga no kugira imibereho myiza, hamwe no kugira umutungo ; ni ukuvuga ko bafite "ubushobozi bwo kugira uburenganzira" Ariko kubera impamvu zimaze kugaragazwa, abana ntibashoboye kurengera uburenganzira bwabo nk’abantu bakuze ; ntibafite "ubushobozi bwo kurengera uburenganzira" bwabo.

Uburenganzira bw’abana burengerwa n’abantu bakuze babahagarariye cyangwa babavugira. Ubusanzwe, umwana ahagararirwa na Se, Nyina
cyangwa umwishingizi we iyo ari impfubyi.

Abafite inshingano zo kurengera umwana ni bande?

Umuntu ukuze wese afite inshingano yo kurengera abana, nibura kubatabariza igihe bahohotewe cyangwa barengana. Ku buryo bw’umwihariko, inshingano yo kurengera abana ifitwe na :

 Ababyeyi cyangwa abishingizi babo ;
 Leta ;
 Imiryango yabyiyemeje itegamiye kuri Leta.

Ukeneye kumenya byinshi ku burenganizira bw’umwana ku rwego mpuzamahanga wasoma hano.

Hifashishijwe inyandiko “Irengera ry’Umwana mu buryo bw’amategeko” ya HAGURUKA Asbl yateguwe na Cyiza Augustin, Nzeli 2002.

NTWALI John Williams


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages