Umugabo witwa Manirafasha Cyprien Utuye mu Murenge wa Ngororero Akarere ka Ngororero nyuma y’intambara ikomeye hagati ye, umugore we, bamwe mubari mu bukwe n’umugabo avugako aryamana n’umugore we witwa Christine Yamfashije, yafashe umuhoro yirara mu nsina arazararika ubwo umugore we yari amaze kumucika.
Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yageraga mu rugo rwa Manirafasha Cyprien, rwubatse mu Mudugudu wa Ruhuha, Akagali ka Mugano, Umurenge wa Ngororero aho ni mu Karere ka Ngororero, yasanze ntawe uharangwa kuko nyuma y’uko ashakishijwe n’inzego z’ubuyobozi yahise acika, gusa uyu munyamakuru yabashije kubona umugore we Yamfashije Christine maze aganira nawe.
Uyu mugore we avuga ko intandaro y’intambara ye n’uwo bashakanye, yadutangarije ko ibyo byabaye byatewe ahanini n’amakimbirane amaze iminsi mu rugo rwabo, aho avuga ko umugabo we akunze kumushinja ubusambanyi ngo agirana n’uwitwa Emmanuel, nyamara we ngo akaba atarigeze abikinisha habe na rimwe, ngo ahubwo, uwo Emmanuel bavugana nk’umuturanyi kimwe n’abandi bose.
Intambara rero yabaye, ikaba yararemeye ku muturanyi wabo witwa Mayeri, aho bari bagiye kunywera ubwo umugabo we yamurabutswe asuhuje uwo avuga ko bajya baryamana maze niko gutangira urugamba. Ubwo Manirafasha yatangiraga intambara ngo yahahuriye n’ibyago kuko yakubiswe kakahava ari nabwo yahise azamuka arataha maze umugore we nawe afata inzira asubira ku babyeyi be.
Kubera impirita ndetse n’umujinya mwinshi Manirafasha yatahanye kandi agategereza umugore we ntanamubone, ngo abaturanyi bumvise ijoro ryose ibintu byivutagura hasi, nibwo babadutse bagira ngo batewe maze basanga insina zose yazararitse hasi, aho umwe utarashatse ko amazina ye atangazwa agira ati « Izi nsina zabaye igitambo cya Christine, kuko iyo aza kuhaba niwe uba yatemaguwe uko ureba Manirafasha yagiriye izi nsina, kuko ibi nti bisanzwe. »
Ubwo twegeraga ubuyobozi bwitabajwe muri iki kibazo (abo twabashije kubona bari bakijemo akaba ari ushinzwe umutekano mu Mudugudu ndetse n’ushinzwe imibereho myiza muri uwo Mudugudu) badutangarije ko ibi bibazo bimaze igihe kinini muri uru rugo gusa ngo ibyabaye byo bakaba babona birenze ukwemera.
Nyamara bakomeza banenga cyane inzego zibakuriye kuko ngo ibibazo nk’ibi bidashakirwa umuti uhamye ngo babirandurane imizi dore ko ibi byo ngo byari birenze ubushobozi bwabo. Ingero batanga akaba ari ibibazo byakunze gushyikiriza kuri Polisi ndetse n’abantu bakababashyikiriza ariko bahindukira bagasanga babatanze mu rugo.
























TANGA IGITEKEREZO