Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Ruboneza Gedeon, avuga ko ukwezi kw’Imiyoborere Myiza kwafashije akarere gusobanurira abagatuye kwitabira ubwisungane mu kwivuza kandi ngo hari icyo byahinduye.
Mu baturage ibihumbi 24 batuye Umurenge wa Gatumba wasuwe muri iyi gahunda, abatishoboye bose akarere kadutangarije ko kishyuriye ubwisungane mu kwivuza abatindi nyakujya.
Ruboneza avuga ko ubu bafite gahunda yo gushishikariza abaturage gutanga umusanzu w’ubwisungane ku kigereranya cy’100% kuko bakiri inyuma kuko ubu abafite ubwisungane bari ku kigereranyo cya 68%.



















TANGA IGITEKEREZO