Ubwo umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Ngororero wizihizaga isabukuru y’imyaka makumyabiri n’itanu, washyikirije utishoboye inzu ifite agaciro ka milioni icyenda z’amafaranga y’u Rwanda.
Iyi nzu iherereye mu Murenge wa Gatumba, Akarere ni Ngororero. Ifite ibyumba bitatu, uruganiriro, korodori kandi irimo n’umuriro w’amashanyarazi. Inyuma mu gikari hubatse indi nzu irimo igikoni, ubwogero, ububiko bw’ibintu ndetse n’ubwiherero. Si ibyo gusa kandi kuko yagabiwe n’inka ndetse ikaba ifite n’ikiraro cyayo. Yahawe kandi igitanda na matora n’ibyo guheraho ateka.
Mugiraneza Ernestine w’abana babiri ni we wagabiwe inzu, yishimiye cyane iki gikorwa cy’urukundo akorewe, aho yagize ati “Njye iyo nishimye ndarira”, akomeza ashimira Perezida Paul Kagame, Umukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, ashimira n’umuryango wose muri rusange, ati “Nanjye FPR nzayitura”.
Depite Mukarubuga Christine, yashimye cyane iki gikorwa cyakorewe uyu mubyeyi. Akomeza kandi amusaba kuzita ku nzu agabiwe ayigirira isuku; yanavuze ko akwiye kuba umuvugabutumwa w’umuryango, kuko yasogongeye ku byiza byawo. Yasoje asaba abanyamuryango ba FPR gukomeza umuco wo gufashanya kuko aribyo bikwiye kuranga umunyarwanda mwiza.
Nyuma y’umuhango wo gushyikiriza utishoboye iyo nzu ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 byabereye mu Murenge wa Kabaya.
Foto:Dushimiyimana O.



















TANGA IGITEKEREZO