00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngoma: Nta nzara y’ikirenga ihari - Nambaje Aphrodice

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 11 November 2012 saa 02:38
Yasuwe :

Nambaje Aphrodice, umuyobozi w’akarere ka Ngoma, asanga kuzamuka kw’ibiciro ku masoko, ntabwo bisobanura ko inzara yayogoje akarere ku buryo abantu batakamba bavuga ko byacitse cyangwa basaba ubufasha.
Nambaje atangaje ibi nyuma y’aho abaturage b’aka karere cyane abo mu mirenge ya Kazo na Mutenderi bari bakomeje gutakamba bavuga ko bugarijwe n’inzara.
Aba baturage badutangarije ko muri ibi bihe bakomerewe cyane kubera kutagira icyo kurya gihagije.
Nk’uko abaturage twaganiriye (…)

Nambaje Aphrodice, umuyobozi w’akarere ka Ngoma, asanga kuzamuka kw’ibiciro ku masoko, ntabwo bisobanura ko inzara yayogoje akarere ku buryo abantu batakamba bavuga ko byacitse cyangwa basaba ubufasha.

Nambaje atangaje ibi nyuma y’aho abaturage b’aka karere cyane abo mu mirenge ya Kazo na Mutenderi bari bakomeje gutakamba bavuga ko bugarijwe n’inzara.

Aba baturage badutangarije ko muri ibi bihe bakomerewe cyane kubera kutagira icyo kurya gihagije.

Nk’uko abaturage twaganiriye babidutangarije, ngo ubusanzwe bafataga ifunguro inshuro eshatu ku munsi ariko ubu ibyo gufata ifunguro gatatu ntabwo bigishoboka.
Kubera ko kubona ifunguro bisigaye bigorana, basigaye babigereranya no gutsinda ikizamini cya Tronc-commun.
Sipesiyoza waganiriye na IGIHE akaba n’umuturage w’umurenge wa Mutenderi yavuze ko ibi bihe bamaze kubimenyera, kuko habaye ibura ry’ibiribwa ku buryo bugaragara.

Yagize ati “ Buri mwaka mu kwezi k’Ugushyingo ubuzima burahenda ujya ku isoko ugasanga ibiciro by’ibiribwa byikubye inshuro ebyiri, utabimenyereye ushobora kuvuga ko byacitse.”

Undi utuye muri uyu murenge witwa Muneza avuga ko abantu bafite imyumbati mu mirima batorohewe n’abayisarura atari iyabo kubera inzara.

Uyu mubyeyi yahuje n’umuyobozi w’akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodice, uvuga ko inzara iri mu karere abereye umuyobozi ntaho itandukaniye n’ibura ry’ibiribwa rigaragara mu itumba.

Nambaje Aphrodice yagize ati “ Nta munyarwanda utazi ibi bihe by’Umuhindo, muri ibi bihe haboneka ibura ry’ibiribwa akenshi rituruka ku kuba abaturage baba baramaze ibiribwa mu nzu.”
Yakomeje avuga ko usibye na Ngoma no mu gihugu hose iki kibazo wagisanga. Ati “ Nemeza ko n’ubwo mwagiye mu mirenge ibiri habayeho kuzenguruka igihugu hose mwasanga ikibazo ntaho kitari.”

Nambaje yavuze ko ibi biba igihe gito cyane. Ati “ Mu ntangiriro z’ukwezi kw’Ukuboza ibiribwa biba byahendutse.”

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma avuga ko mu gukemura iri bura ry’ibiribwa akarere gateganya kubaka ibigega bizajya byifashishwa mu kugoboka abaturage muri ibi bihe.

Ubusanzwe ukwezi kwa Mata n’uk’Ugushyingo ni amezi akunda kugaragaramo ibura ry’ibiribwa, biturutse ahanini ko biba byarakoreshejwe mu guhinga mu gihe imyaka yahinzwe iba itarera.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages