00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngoma: Minisitiri Nsengimana yasabye urubyiruko kwiharika

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 2 October 2012 saa 02:59
Yasuwe :

Minisitiri w’Urubyiruko Ikoranabuhanga n’Isakazabumenyi Nsengimana Jean Philbert arasaba urubyiruko kwiharika, kwishyira mu makoperative no kuremerana.
Ibi Minisitiri Nsengiyumva yabivuze mu muhango wo gutangiza gahunda nshya yiswe “Agaciro Kanjye” ku rwego rw’igihugu mu Karere ka Ngoma mu Burasirazuba bw’u Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki ya Mbere Ukwakira 2012.
Muri uyu muhango, Minisitiri Nsengimana yavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda arizo mbaraga z’igihugu, yagize ati ”Icyo urubyiruko (…)

Minisitiri w’Urubyiruko Ikoranabuhanga n’Isakazabumenyi Nsengimana Jean Philbert arasaba urubyiruko kwiharika, kwishyira mu makoperative no kuremerana.

Ibi Minisitiri Nsengiyumva yabivuze mu muhango wo gutangiza gahunda nshya yiswe “Agaciro Kanjye” ku rwego rw’igihugu mu Karere ka Ngoma mu Burasirazuba bw’u Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki ya Mbere Ukwakira 2012.

Muri uyu muhango, Minisitiri Nsengimana yavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda arizo mbaraga z’igihugu, yagize ati ”Icyo urubyiruko rwashaka kugeraho cyagerwaho, nibo bagize umubare munini w’Abanyarwanda, kandi akaba ari nabo bafite imbaraga zo gukora”.

Yakomeje ashishikariza urubyiruko kwiteza imbere, ati ”Icyizere Abanyarwanda bahaye urubyiruko ngo rwiyobore ntirugomba kugipfusha ubusa, iterambere ry’urubyiruko ni rigerwaho tuzaba twesheje umuhigo kandi bizaba ari inzira nziza y’iterambere ry’igihugu cyacu”.

Minisitiri Nsengimana yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kuzirikana gushyira mu bikorwa ibintu bitatu aribyo; Kwiharika, kuremerana, no kugira Koperative y’icyitegererezo, nibura muri buri kagari k’igihugu,yaba iy’ubuhinzi cyangwa ubworozi.

Minisitiri Nsengimana atanga inyunganizi ku byagaragajwe n'abanyeshuri ba ETO Kibungo ku ikoranabuhanga
Minisitiri Nsengimana mu kiganiro n'abanyamakuru
Abamotari bari bitabiriye ibirori

Yagize ati ”Ubutwari urubyiruko rw’u Rwanda rwagize rukabohoza igihugu bugomba kuzikoresha rucyubaka, rwiteza imbere ruremerana, abakennye muri bo bakava mu murongo w’ubukene”.

Nsengimana yavuze ko buri mwana w’Umunyarwanda agomba kugira umuco wo kwiharika akaba afite ikintu kimwinjiriza amafaranga, bakamenya kwizigamira bakiri bato.

Yasabye urubyiruko kugira umuco wo gukundana, bagashirika ubute bwo kumenya urubyiruko rukennye, bagashaka uburyo baruteza imbere.

Urubyiruko rwasabwe kandi kugira Koperative y’icyitegerezo mu Murenge, yaba iy’ubuhinzi ubworozi cyangwa ubucuruzi.

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba Uwamariya Odette yasabye urubyiruko gushishikarira umurimo, bakareka gutegereza akazi bazahabwa, ati "Urubyiruko murashoboye kandi ni mwe igihugu gitezeho amakiriro."

Gahunda yiswe "Agaciro Kanjye" yatangijwe, iteganya kuzajya iha urubyiruko amafaranga yarufasha kwiteza imbere rutagombye gutega amaboko ku babyeyi cyangwa kuri Leta.

Iyi gahunda izahoraho mu rwego rwo guteza imbere igihugu, ndetse n’ubuzima bwiza bw’Umunyarwanda.

Foto:Rubibi O.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages