"Imikoranire myiza no gufatanya hagati y’ubuyobozi bw’ikigo umunyeshuri yigamo, abarezi , abanyeshuri n’ababyeyi, ni kimwe mu bisabwa kugira ngo hanozwe uburezi nyabwo ishingiro ry’iterambrere."
Ibi byatangajwe na Musenyeri Mbonyintege Smaragde , Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi kuwa Gatandatu tariki ya 22 Nzeri 2012 mu muhango wo kwizihiza umunsi wa Bikira Mariya Umwamikazi, umurinzi w’Ikigo cya college Sainte Marie Reine giherereye mu mujyi wa Muhanga.
Musenyeri Mbonyintege yemeza ko nubwo muri iki kigo hahoze umwuka utari mwiza waturukaga ku banyeshuri bavaga iwabo bapakiwemo n’ababyeyi ibitekerezo bibi byatumaga barangaza abandi banyeshuri byanageze nubwo bitera ihungabana kuri bamwe mu banyeshuri bigaga muri icyo kigo, ariko ubu ngo hararangwa ituze .
Ibi byose ariko uyu mushumba avuga ko ari ubufasha bwaturutse ku mubyeyi Bikira Mariya bisunze.
Umuyobozi w’Uburezi mu Karere ka Muhanga Hakizimana Valerien yishimiye urwego iryo shuri rimaze kugeraho ku buryo ngo bwashimisha buri wese, yishimira kandi uruhare rwa Kiliziya gatolika mu burezi mu Rwanda, kuko usanga amashuri y’iri dini ari amwe mashuri adatera ikimwaro abayayobora haba mu mitsindire, ndetse no mu kinyabupfura.
Hakizimana ashimira Kiliziya Gatolika ku bw’umwanya iharira uburezi, dore ko mu bigo byisumbuye bigera ku 1500 biri mu gihugu ifitemo ibigera kuri 90%.
Hakizimana yaboneyeho n’umwanya wo kwibutsa abashinzwe abana ko babafasha guhitamo icyo bazaba cyo n’urugero rw’umuntu runaka bakurikiza.
Umuyobozi wa college Sainte Marie Reine, Padiri Nshimiyimana Evariste yibukije ababyeyi ko mu nshingano zabo harimo gutoza abana babo ikinyabupfura no kumenya kubana neza n’abandi. Ku bwe ngo nubwo abana bafite uburenganzira bwo guteteshwa, ariko bagomba no kubashyiraho igitsure, bagafashwa kwitegura kuba abagabo b’ejo hazaza .
College Sainte Marie Reine ifite abanyeshuri bagera kuri 668 biga mu mashami 4 n’icyiciro rusange, mu mwaka ushize abiga mu ishami ry’ubugenge, ubutabire n’ibinyabuzima (PCB) bagera kuri 41 bahigaga 40 babonye impamyabumenyi naho abagera kuri 22 babona buruse ya Leta.



















TANGA IGITEKEREZO