00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Ibihugu bitandatu byaje mu mahugurwa mu kurinda umutekano

Yanditswe na

Isaie Mbonyinshuti

Kuya 9 October 2012 saa 01:09
Yasuwe :

Intumwa zituruka mu bihugu bitandatu byo ku mugabane w’ Afurika byahuriye mu Ishuri rikuru rya gisirikare, Rwanda Peace Academy (RPA), i Nyacyinama mu karere ka Musanze mu kkongerera ubumenyi abakora akazi ko kubungabunga umutekano.
Amahugurwa yatangijwe ku wa mbere ku itariki 08 Ukwakira 2012, agamije kongerera ubumenyi abafite aho bahuriye n’umutekano ahuje ibihugu by’u Rwanda, Burundi, Uganda, Tanzaniya, Côte d’Ivoire na Liberiya, hashakwa.
Nk’uko byavuzwe na Gen Jacques Nziza, (…)

Nk’uko byavuzwe na Gen Jacques Nziza, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ingabo, yibukije abitabiriye aya mahugurwa ko amasomo bazahabwa bagomba kuyifashisha mu iterambere rusange ry’ibihugu baturukamo.

Yavuze kandi ko guha ingufu inzego z’umutekano biganisha ku miyoborere myiza no ku mutekano w’abanyagihugu.

Umuyobozi mukuru w’ishuri RPA, Col Jill Rutaremara, yavuze ko aya mahugurwa ari ku rwego rwisumbuye, kuko aje akurikira andi yabaye mu kwezi kwa kabiri, aho benshi mu bayitabiriye aribo bagarutse guhugurwa hashakwa impinduka mu by’umutekano mu bihugu byayitabiriye.

Rutaremara yatangaje ko mu mahugurwa hazagaragazwa icyo impinduka mu by’umutekano aricyo, uko zikorwa, abazikora n’imbogamizi zigaragara muri bikorwa by’umutekano n’uburyo sicyemurwa.

Byinshi mu bihugu byitabiriye aya mahugurwa ni ibyahuye n’imvururu, bikazasobanurirwa ibijyanye no guhuza igisirikare, gutegura igipolisi n’imiyoborere myiza biganisha ku mahoro arambye.

Intumwa 26 zitabiriye aya mahugurwa zigizwe n’abasirikare, abapolisi n’abantu basanzwe bakora mu nzego zifite aho zihuriye n’umutekano mu Rwanda, Burundi, Uganda, Tanzania, Cote d’Ivoire no muri Liberia.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages