Bamwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda bavuga ko bakaswe amafaranga yo muri resitora ikorera muri Kaminuza nyamara ngo bamwe muri bo bigira mu mujyi wa Kigali.
Bamwe baganiriye na IGIHE, bavuze ko iki kibazo cyagaragaye cyane ku banyeshuri biga mu ishami ry’itangazamakuru bigira mu mujyi wa Kigali, aho mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka ubwo igihe bamwe bajyaga guhabwa amafaranga ya buruse, babakuyeho ibihumbi 15 yo kurya.
Umwe muri aba banyeshuri yagize ati “Njye kuva nava i Butare nkajya kwigira mu mujyi wa Kigali, sinari natekereza gusubira i Butare kuko kubona itike ijyayo bitoroshye, naje gutungurwa ubwo numvaga ko ngo nariye mu kigo nyamara kugeza ubu nirwanaho hano mu mujyi wa Kigali mu gushaka imibereho”.
Mu kiganiro n’Umuyobozi w’Abanyeshuri ba Kaminuza Nkuru y’u Rwanda Kalisa Egide, yatangarije IGIHE ko iki kibazo baje guhura nacyo ariko ngo birashoboka ko habayeho kwibeshya.
Abajijwe niba bitashoboka ko haba hari uwabasinyiye, Kalisa Egide yavuze ko na byo bishoboka ariko ngo kugeza ubu bakaba bari mu igenzura kandi ngo biramutse bigaragaye ko haba hari abantu basinyiye aba banyeshuri, hari ibihano bikomeye bibateganyirijwe birimo nko kwirukanwa umwaka wose, ndetse bikaba byanavamo no kwirukanwa burundu.
Yashoje yizeza aba banyeshuri bahuye n’iki kibazo ko ibibazo byabo bigiye gukemurwa vuba kuko ngo kugeza ubu bamwe bamaze kuyasubizwa, abandi nabo ngo bakaba bagomba kuyabona bitarenze uyu mwaka wa 2012.



















TANGA IGITEKEREZO