00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhima: Hafungiye umugore ukekwaho gucuruza ibiyobyabwenge

Yanditswe na

Turikumwe Noel

Kuya 5 September 2012 saa 02:50
Yasuwe :

Kuri sitasiyo ya Polisi ku Muhima, hafungiwe umugore w’imyaka 42, wafatanywe udupfunyika 41 tw’urumogi mu gikorwa cya polisi cyo kurwanya ibiyobyabwenge.
Nk’uko tubikesha urubuga rwa polisi, uyu mugore witwa Kamashara Julienne yafashwe tariki ya 3 Nzeli, akomoka mu Kagari ka Kabahizi, mu Murenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge, akaba ari mu itsinda ry’abacuruza urumogi mu Mujyi wa Kigali.
Ifatwa ry’uyu mugore nk’uko bitangazwa ryaje rikurikira amakuru yatanzwe n’abaturage, agaragaza (…)

Kuri sitasiyo ya Polisi ku Muhima, hafungiwe umugore w’imyaka 42, wafatanywe udupfunyika 41 tw’urumogi mu gikorwa cya polisi cyo kurwanya ibiyobyabwenge.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa polisi, uyu mugore witwa Kamashara Julienne yafashwe tariki ya 3 Nzeli, akomoka mu Kagari ka Kabahizi, mu Murenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge, akaba ari mu itsinda ry’abacuruza urumogi mu Mujyi wa Kigali.

Ifatwa ry’uyu mugore nk’uko bitangazwa ryaje rikurikira amakuru yatanzwe n’abaturage, agaragaza ko ashobora kuba acuruza ibiyobyabwenge. Ngo aba baturage batangaje iyi bavuga ko yafatwaga nk’intangarugero kuko yakundaga kwigisha abana mu miryango. Bakavuga ko atari akwiye kuba yaragiye muri ubu bucuruzi.

Polisi y’Igihugu ikomeje kurwanya ibiyobyabwenge mu baturage, aho ibasobanurira ibibi byabyo harimo ibikorwa by’urugomo no kureka amashuri ku babifata.

Mu mibare itangazwa na Polisi abakekwaho icyaha cyo gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge bagera ku 1663, harimo abagore 163 kuva muri Mutarama kugera muri Gicurasi. Muri aba bose abagera ku 1300 bakaba bari hagati y’imyaka 18 na 35, naho 57 bakaba munsi ya 18.

Polisi kandi itangaza ko hafaswe ibiro bisaga 1,699 by’urumogi na litiro zirenga 3,868 z’ikinyobwa cya kanyanga muri aya mezi. Ikindi kandi hafashwe n’abantu bagera ku 163 bakekwaho ibyaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge.

Ibi biyobyabwenge bivugwa ko bituruka mu bihugu duturanye. Kubera iyi mpamvu polisi y’u Rwanda n’iya Uganda bikaba byariyemeje gufatanya mu guhangana n’ibiyobyabwenge.

Uyobora ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri Polisi y’Igihugu, Supt. Ngondo yatangaje ko polisi iri gukora uko ishoboye ngo ikureho inzira zose zinyuzwamo ibiyobyabwenge. Cyane cyane akita kuho binyuzwa cyane, mu muhanda wa Kivu -Rubavu- Kigali uri mu ishyirwa mu majwi mu kunyuzwamo ibiyobyabwenge.

Kamashara aramutse ahamwe n’icyaha, azahanishwa igifungo cy’amezi atandatu kugera ku myaka 5 hifashishijwe ingingo ya 272 n’iya 273 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages