Umugabo w’imyaka 33 wo mu Karere ka Muhanga ukurikiranyweho kwiva umugore we, yigemuye kuri Polisi.
Polisi ivuga uyu mugabo yishe umugore we witwa Nirere Restuda w’imyaka 25 mu Murenge wa Nyarusange mu ijoro ryo ku cyumweru gishize tariki ya 10 Gashyantare 2013.
Inkuru ya The New Times ivuga ko uyu mugabo yishe umugore we amushinja kugirana agakungu n’undi mugabo bigeze kubyarana mu myaka yashize.
Uyu mugabo avuga ko ubwo yatahaga agasanga umugore we ari kumwe n’undi mugabo yakomanze yiteguranye umupanga, umugore we amukinguriye ahita amutema yibwira ko atemye wa mugabo wari kumwe na we mu nzu.
Nyuma yo gukora iki cyaha ngo yumvise atakomeza kwihisha, ahitamo kwigaragaza ngo asabe imbabazi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Spt Gashagaza Hubert yatangaje ko hatangiye ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha nk’ibi, ku bufatanye n’ubuyobozi bw’ibanze n’abaturage.
Gashagaza avuga ko kuva uyu mwaka watangira hamaze kumenyekana abagabo batatu bishe abagore babo mu Ntara y’Amajyepfo, agasaba abaturage kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko ari ryo ritera imfu nk’izi.



















TANGA IGITEKEREZO