00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga: Ikiyaga cya Ayideri cyashyizweho uburinzi mu kurinda abiba impombo

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 6 December 2012 saa 09:20
Yasuwe :

Kurinda ikiyaga cy’Ayideri giherereye mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa shyogwe ngo ni kimwe mu bizatuma impombo ziyobora amazi ava muri icyo kiyaga zitongera kwibwa, amazi akagera neza ku bayakeneye.
Ubusanzwe, iki kiyaga kigaburira amazi yacyo mu gace k’Amayaga, nyamara izi mpombo zakunze kwibwa ku buryo amazi wasangaga atagera ku baturage bayakeneye.
Mu rwego rwo gukemura iki kibazo ngo hashizweho, abazamu bazajya barinda izi mpombo hanacibwe imirwanyasuri ku bice bitandukanye (…)

Kurinda ikiyaga cy’Ayideri giherereye mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa shyogwe ngo ni kimwe mu bizatuma impombo ziyobora amazi ava muri icyo kiyaga zitongera kwibwa, amazi akagera neza ku bayakeneye.

Ubusanzwe, iki kiyaga kigaburira amazi yacyo mu gace k’Amayaga, nyamara izi mpombo zakunze kwibwa ku buryo amazi wasangaga atagera ku baturage bayakeneye.

Mu rwego rwo gukemura iki kibazo ngo hashizweho, abazamu bazajya barinda izi mpombo hanacibwe imirwanyasuri ku bice bitandukanye bizarinda iki kiyaga.

Ndejeje François Xavier Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe avuga ko nta kuntu batakora ibikorwa bitandukanye bigamije umubare munini w’iki kiyaga kandi gifatiye runini abaturage batuye ku Mayaga ndetse no mu gace k’u Bugesera.

Abaturiye iki kiyaga bemeza ko koko izi mpombo zajayaga zibwa, ariko ngo ntibabasha kumenya abazibaga, kuko nta numwe wigeze afatwa ngo ashyikirizwe ubutabera, nyamara ngo bagiye gushyira hamwe n’abayobozi ku ngamba zafashwe maze barengere abatuye mu bice byavuzwe bikoresha aya mazi y’Ayideri.

Ikiyaga cy’Ayideri uretse kugemurira amazi mu duce twavuze kirateganywa no gukoreshwa mu kongera amazi agemurwa mu karere ka Ruhango kakunze kugira ikibazo cy’amazi meza adahagije.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages