00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga : Abagera ku 9 bamaze gutemwa n’abantu batazwi

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 21 August 2012 saa 06:21
Yasuwe :

Abantu bagera ku icyenda bo mu Karere ka Muhanga, mu Murenge wa Nyamabuye, bamaze gutemwa n’abantu bataramenyekana muri aya mezi 2.Kugeza ubu abantu batanu nibo bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho ubwo bugizi bwa nabi.
Ibikorwa byo gutema abantu byatangiye mu kwezi gushize kwa Nyakanga, byaje no gukomeza kuri iki Cyumweru gishize tariki ya 19 Kanama 2012, hatemwa abantu babiri aribo Bagirubwira Callixte na Niwemfura John Espain.
Bagirubwira usanzwe akora akazi k’ubutekinisiye (…)

Abantu bagera ku icyenda bo mu Karere ka Muhanga, mu Murenge wa Nyamabuye, bamaze gutemwa n’abantu bataramenyekana muri aya mezi 2.Kugeza ubu abantu batanu nibo bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho ubwo bugizi bwa nabi.

Ibikorwa byo gutema abantu byatangiye mu kwezi gushize kwa Nyakanga, byaje no gukomeza kuri iki Cyumweru gishize tariki ya 19 Kanama 2012, hatemwa abantu babiri aribo Bagirubwira Callixte na Niwemfura John Espain.

Bagirubwira usanzwe akora akazi k’ubutekinisiye bw’amazi mu Mujyi wa Muhanga, yatemewe hafi y’aho atuye mu Mudugudu wa Biti, Akagari ka Remera, mu Murenge wa Nyamabuye. Aho arwariye mu ivuriro ry’ahitwa mu Ruvumera, yavuze ko yatashye mu ma saa yine z’ijoro agahurira mu nzira n’abagabo babiri umwe afite umuhoro undi inkoni, bikinze ku mugunguzi bafite imihoro mishya bambaye imyenda yera. Uwari ufite inkoni yayimukubise mu maso, atatse abura umutabara. Atangiye kwirwanaho nibwo bamutemaga mu mutwe akinze ukuboko bamuca urutoki.

Bamaze kumutemagura bagiye bazi ko yapfuye bamujugunya mu mifatangwe (ibiti bigizwe n’amahwa) yari aho .

Bagirubwira ngo yaje kugarura ubwenge, ajya gukomanga ku rugo rwari hafi aho ariko ntibamukingurira, nyuma yagumye gukururuka agana k’ ushinzwe umutekano muri uwo Mudugudu wamujyanye ku muganga.

Undi watemwe muri iryo joro ni Niwemfura John, watemwe bamusanze mu rugo iwe, nko mu gihe cyo mu ma saa tanu z’ijoro. U Umugore we yabonye umuntu arunguruka mu kirahuri mu gihe yasohokaga agiye kureba uwo muntu nibwo yahise akubitwa inkoni, nawe yirwanaho kuburyo nawe yakomerekeje uwo mugizi wa nabi. Nyamara yasabye mugenzi we kumutabara azamuye umuhoro ufatwa n’umugore wa Niwemfura .

Aba batemwe bavuga ko nta bibazo bagiranaga n’abo baturanye, yemwe n’aho bakorera, ariko na none bakanenga ubutabazi bw’abo baturanye, kuko ngo nta n’umwe wigeze abatabara. Nyamara ngo igiha icyuho abagizi ba nabi muri ako gace ni umuriro wa EWSA badakunze kubona, hagahora icuraburindi.

Mugunga Jean Baptiste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, ko ubugizi bwa nabi atari ubwa mbere bibaye. hamaze gufatwa babiri, bafatanwa n’imipanga mishya, yaba yarakoreshejwe mu bugizi bwa nabi.

Bamwe mu bafashwe

Mugunga avuga ibyo bikorwa bigamije gutera ubwoba no guhungabanya umutekano. Nyamara ngo hari abantu bamaze gufatwa bakekwa, bakazanashyikirizwa ubutabera hakagaragara imvano yabyo.

Umwe muri bo imyenda ye yari yambaye yagiyeho amaraso menshi, n’umupanga mushyashya yari afite wagiyeho amaraso, undi bafatanya akaba akiri gushakishwa.

Mu nama y’umutekano yahuje ubuyobozi bw’Umurenge bufanyaje n’inzego z’umutekano ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo n’abaturage bo mu Mudugudu wa Biti, nyuma y’uko ibi bikorwa biba, abaturage basabwe gutanga amakuru kare kandi abafite umuriro bakarara bacanye amatara yo hanze.

Ikindi cyasabwe ni uko hagomba gushyiraho ikayi izajya yandikwamo abantu baraye muri uwo Mudugudu baturutse ahandi.

Ibikorwa byo gutema abantu muri uyu Murenge wa Nyamabuye byatangiye guhera ku itariki 21 Nyakanga 2012, habarurwa abantu 9 bamaze gutemwa, n’ubwo nta n’umwe urapfa ariko basigarana ubumuga.

Abakekwaho ubugizi bwa nabi batanu, bari kuri Station ya Polisi y’i Nyamabuye .


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages