00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mugina: Bagiye kubona isoko rishya

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 31 March 2013 saa 12:15
Yasuwe :

Abatuye ku Mugina mu Karere ka Kamonyi bari kubakirwa isoko rya kijyambere, rizabafasha kutongera kunyagirirwa mu mbuga ngo bananyagize ibyo bacuruza.
Isoko riri kubakwa mu Murenge wa Mugina ni ku nkunga y’Ikigega cy’Igihugu gishinzwe gufasha mu mishinga y’iterambere ry’uturere n’Umujyi wa Kigali, nk’uko Rwiririza Jean Marie Vianney, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugina, abitangaza, kandi ngo rizarangira mu kwezi kwa Kamena,ritwaye miliyoni 265 z’ amafaranga y’u (…)

Abatuye ku Mugina mu Karere ka Kamonyi bari kubakirwa isoko rya kijyambere, rizabafasha kutongera kunyagirirwa mu mbuga ngo bananyagize ibyo bacuruza.

Isoko riri kubakwa mu Murenge wa Mugina ni ku nkunga y’Ikigega cy’Igihugu gishinzwe gufasha mu mishinga y’iterambere ry’uturere n’Umujyi wa Kigali, nk’uko Rwiririza Jean Marie Vianney, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugina, abitangaza, kandi ngo rizarangira mu kwezi kwa Kamena,ritwaye miliyoni 265 z’ amafaranga y’u Rwanda .

Abacururiza mu isoko rya Mugina baturuka mu bice bitandukanye bya Kigali na Muhanga, baganira na IGIHE batangaje ko bishimira iri soko ririmo kubakwa bavuga ko rizabafasha kugirira isuku ibyo bacuruza, no kubibika neza.

Aba bacuruzi ngo bashimishijwe cyane nuko batazongera kunyagirwa n’ibicuruzwa byabo byangirika kubera imvura, kandi rizanatuma ibicuruzwa bigera mu isoko byibura kabiri, mu gihe ryaremaga umunsi umwe mu cyumweru.

Isoko rya Mugina ryiganjemo imyaka ihera, nk’ibishyimbo, imyumbati n’amasaka kubera ko bahinga mu gishanga cy’Aruzi rw’Akanyaru, bituma hera cyane.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages