Mu nama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki ya karindwi Ukuboza 2012 ikabera muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, hafashwe umunota wo kwibuka uwari Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango witabye Imana ku ya gatandatu Ukuboza 2012 azize indwara.
Aloisea Inyumba wari Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yari n’umwe mu bagize Komite Nyobozi y’Umuryango FPR Inkotanyi, Inama y’Abaminisitiri ikaba yifatanyije n’umuryango we mu kababaro iwusaba kwihangana.
Nyuma yo kuzirikana kuri Inyumba Inama y’Abaminisitiri yakomeje ikora imirimo ikurikira:
1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14/11/2012, imaze kuyikorera ubugororangingo.
2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho ibitekerezo byagaragajwe n’Umutwe w’Abadepite mu gusuzuma umushinga w’Itegeko ryerekeye sitati rusange igenga abakozi ba Leta n’inzego z’imirimo ya Leta, yibutsa ko amahame yashingiweho muri uwo mushinga w’itegeko adahinduka.
3. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko mu ipiganwa ryo kwegurira abikorera Igikingi cya Leta cy’Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya gasegereti cya Musha – Ntunga umushoramari Metalcorp Group B.V ari we wabaye uwa mbere, akaba yemerewe kugirana amasezerano na Leta yo kucyegurirwa. Naho umushoramari Pella ni we wabaye uwa kabiri, akaba yagirana amasezerano na Leta mu gihe uwabaye uwa mbere bimunaniye.
4. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:
– Umushinga w’Itegeko Ngenga ryerekeye imari n’umutungo bya Leta
– Umushinga w’Itegeko rishyiraho Ikigega cya Leta cyo gushyigikira no gutera inkunga abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu byakozwe hagati y’itariki ya mbere Ukwakira 1990 n’iya 31 Ukuboza 1994 rikanagena imiterere, ububasha n’imikorere byacyo.
5. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka akurikira:
- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena inshingano, imiterere n’imikorere bya komite ishinzwe umutekano w’ibibuga by’indege;
- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena inshingano, imiterere n’imikorere bya komite y’igihugu ishinzwe umutekano w’iby’indege za gisivili;
- Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Madamu Muhayimana Annette Sylvie wari Umujyanama wa Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi guhagarika akazi mu gihe kitazwi;
- Iteka rya Minisitiri rihindura kandi ryuzuza Iteka rya Minisitiri N°001/16.01 ryo ku wa 26/04/2010 rigena uburyo isaranganya ry’amasambu rikorwa.
6. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagararira ibihugu byabo mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi :
- Dr James Loudon Kember wa New Zeland ufite icyicaro muri New Zealand;
- Madamu Indira Savitree Thacoor Sidaya wa Repubulika ya Mauritius ufite icyicaro muri Mauritius,
- Bwana Yaqoub Yousef Al-Sanad wa Kuwait ufite icyicaro i Nairobi muri Kenya;
7. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagararira inyungu z’u Rwanda nka Honorary Consul:
- Bwana Hossain Khaled muri Bangladesh ufite icyicaro i Dhaka muri Bangladesh;
- Bwana Mohammed Iqbal Hossain muri Bangladesh ufite icyicaro Chittagong muri Bangladesh;
- Dr. Palani G. Periasamy mu Buhindi, afite icyicaro i Chennai, mu Majyepfo y’u Buhinde.
8. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Bwana Attaher Maiga ahagararira Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ibiribwa n’Ubuhinzi (UNFAO), ufite icyicaro i Kigali mu Rwanda.
9. Inama y’Abaminisitiri yashyize Abayobozi mu myanya ku buryo bukurikira:
- Mu Bushinjacyaha Bukuru
Abashinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye
Mr. Ntagengwa Vital
Mr. Mugabo Deo Lambert
Mrs. Murungi Rosette
Ms. Usabyemariya Donatile
Mr. Rwabahizi Théogène
Umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze
Gakuba Zireze Olivier
- Mu Nteko Ishinga Amategeko /Umutwe wa Sena
Madamu Nyiransengiyumva Epiphanie: Umujyanama wa Visi Perezida wa Sena ushinzwe Amategeko no Kugenzura Ibikorwa bya Guverinoma.
- Mu Nteko Ishinga Amategeko /Umutwe w’Abadepite
Madamu Ntaganda Francine: Umunyamabanga wa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko /Umutwe w’Abadepite.
Madamu Ayinkamiye Speciose: Umwanditsi wa Komisiyo
Bwana Gicondo Sebatata Jerome: Umwanditsi wa Komisiyo
Bwana Bitsindinkumi Innocent: Umwanditsi wa Komisiyo
Madamu Maska Zainabo: Umwanditsi wa Komisiyo
Madamu Mujawayezu Alvera: Umwanditsi wa Komisiyo
Bwana Sebagabo Mathias: Umwanditsi wa Komisiyo
Madamu Nyirabazayire Angelique: Umwanditsi wa Komisiyo
Bwana Munyantore Jean de Dieu : Umwanditsi wa Komisiyo
Bwana Rwemangeyo Manassé: Umwanditsi wa Komisiyo
- Abajyanama b’Abaminisitiri
Bwana Bundugu Eric: Umujyanama wa Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi;
Bwana Tubanambazi Edmond: Umujyanama wa Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo;
Bwana Habumuremyi Emmanuel: Umujyanama wa Minisitiri w’Urubyiruko, Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (ICT),
Madamu Karungi Caroline: Umujyanama wa Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi.
- Muri Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST)
Bwana Kamugisha Robert: Intumwa ya Leta ishinzwe kuburanira Leta;
Madamu Gashumba Nadia: Intumwa ya Leta ishinzwe kuburanira Leta;
Bwana NTWALI Emile: Intumwa ya Leta ishinzwe gutanga inama mu by’Amategeko;
Bwana Karuhanga David: Intumwa ya Leta ishinzwe gutanga inama mu by’Amategeko;
Madamu Murerwa Christine: Intumwa ya Leta ishinzwe Programu y‘uburenganzira bwa Muntu n’ubufasha mu mategeko;
Madamu Mukayiranga R. Chantal: Intumwa ya Leta ishinzwe gukurikirana ibijyanye na Programu y’uburenganzira bwa Muntu n’ubufasha mu mategeko;
Bwana Kabanda Ildepfonse: Intumwa ya Leta ishinzwe gukurikirana ibijyanye na Programu y’uburenganzira bwa Muntu n’ubufasha mu mategeko;
Madamu Nsengiyumva Annick: Intumwa ya Leta ishinzwe Ikirango cya Repubulika;
Bwana Makulu Antony: Ushinzwe Ikirango cya Repubulika.
- Mu Ntara
Bwana Kagabo Richards: Umujyanama w’Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba;
Bwana Mugabe Munyaruginga Innocent: Umugenzuzi w’Akarere mu Ntara y’Iburengerazuba.
- Mu Kigo cy’Igihugu cyo Guteza Imbere Itwara ry’Abantu n’Ibintu (RTDA)
Bwana Mutagoma Jean Luc: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ibikorwa byo Gusana no Gufata neza Imihanda;
Bwana Nshimyumuremyi Felix: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Umutekano mu Mihanda n’Ibidukikije;
Bwana Tuyizera Straton: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gutanga Amasoko muri RTDA;
Bwana Butera John: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Igenzura ry’Uturere n’Imirimo yo Kugoboka mu Byihutirwa/Zonal Inspection and Emergency Engineering;
Bwana Mbanda Théoneste: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imicungire y’Abakozi n’Ubutegetsi;
Bwana Mucyo Come: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imari.
10. Mu bindi
a) Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva tariki ya 30/11/2012 kugeza ku ya 22/12/2012 Itorero ry’Igihugu ririmo gutoza icyiciro cya kane mu Itorero ry’urubyiruko rw’abanyeshuri barangije umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye bagera ku 40 259. Intego z’iri torero ni ukwimakaza indangagaciro z’Umuco Nyarwanda zibafasha mu mibanire myiza n’iterambere ry’igihugu ryihuse kandi rirambye no kubashishikariza gahunda y’ubwitange.
b) Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ingengabihe y’Umwaka w’Amashuri wa 2013; iteye ku buryo bukurikira:
• Igihembwe cya mbere kizatangira tariki ya karindwi Mutarama 2013 kirangire tariki ya 29 Werurwe 2013, naho ikiruhuko kimare ibyumweru bitatu kuva tariki 30 Werurwe 2013 kugeza ku ya 21 Mata 2013.
• Igihembwe cya kabiri kizatangira tariki ya 22 Mata 2013 kirangire tariki ya 26 Nyakanga 2013, naho ikiruhuko kimare ibyumweru bibiri kuva tariki ya 27 Nyakanga 2013 kugeza ku ya 11 Kanama 2013.
• Igihembwe cya gatatu kizatangira tariki ya 12 Kanama 2013 kirangire ku ya 25 Ukwakira 2013.
• Ibizamini bya Leta ku barangiza amashuri abanza bizakorwa tariki ya 22 Ukwakira 2013 birangire ku ya 24 Ukwakira 2013.
• Naho Ibizamini bya Leta ku barangiza icyiciro rusange n’abarangiza A2 ni ukuva tariki 29 Ukwakira 2013 kugeza ku ya 07 Ugushyingo 2013.
c) Minisitiri wa Siporo n’Umuco yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko tariki ya 7 Ukuboza 2012, Ishyirahamwe Nyarwanda ryo gusiganwa ku magare rifatanyije n’Urwego rw’Umuvunyi rizakoresha isiganwa ku magare rizabera i Kigali, ku nsanganyamatsiko yo kurwanya ruswa;
Yanayimenyesheje ko tariki 23 Ukuboza 2012 Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino Ngororamubiri rizakoresha isiganwa ku maguru rizitabirwa n’abaturage basiganwa kuri Km 20 muri Kigali.
Yanayimenyesheje kandi ko kuva tariki ya 8 kugeza ku ya 12 Mutarama 2013, u Rwanda ruzakira Amarushanwa y’Icyiciro cya gatanu y’urubyiruko mu guhatanira itike yo kuzitabira amarushanwa y’Urubyiruko y‘Igikombe Nyafurika cy’Ibihugu ateganyijwe kuzabera muri Algeria mu mwaka wa 2013.
d) Minisitiri w’Urubyiruko, Ikoranabuhanga mu Itumanaho n‘Isakazabumenyi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko nyuma y’aho serivisi zakomeje kuba mbi ku muyoboro w’itumanaho ry’Isosiyete MTN Rwanda, cyane cyane mu ijoro ryo kuwa 29 Ugushyingo rishyira ku wa gatanu tariki 30 Ugushyingo 2012, RURA (Ikigo Ngenzuramikorere y’Imirimo Ifitiye Igihugu Akamaro) yafatiye ibihano MTN Rwanda kubera kutubahiriza inshingano zijyanye n’uruhushya yahawe rwo gutanga serivisi zinoze ku bakiriya.
Yanayimenyesheje kandi ko tariki ya 12 Ukuboza 2012, Minisiteri y’Urubyiruko, Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi izakira ihuriro ry’urubyiruko rizajya riba buri mwaka.
Muri uyu mwaka rizitabirwa n’abahagarariye urubyiruko 3000 baturutse muri buri Murenge kandi bari mu ngeri zitandukanye nka ba rwiyemezamirimo, abahanzi, abanyeshuri, abo muri diaspora n’abafite ubumuga kugira ngo urubyiruko rugaragaze udushya rwagezeho tugirira akamaro kanini umuryango nyarwanda no kugaragaza uruhare rwabo mu kubaka Igihugu.
Iri tangazo ryashyizweho umukono na Musoni Protais, Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri



















TANGA IGITEKEREZO