00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss INATEK 2011 Uwingabire Odette yafashije umupfakazi wa Jenoside

Yanditswe na

Besabesa Etienne

Kuya 23 July 2012 saa 01:38
Yasuwe :

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize nyampinga w’Ishuri Rikuru ry’Umuhinzi, Ikoranabuhanga n’Uburezi rya Kibungo (INATEK) yasuye umupfakazi wa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, utuye mu Mudugudu w’amahoro mu Kagari ka Karenge mu Murenge wa Kibungo ho mu Karere ka ngoma, akaba yamushikirije ibikoresho bitandukanye. . Uwingabire Odette yatanze ibikoresho bifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 135 by’amafaranga y’u Rwanda, ibi bikoresho byarimo (…)

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize nyampinga w’Ishuri Rikuru ry’Umuhinzi, Ikoranabuhanga n’Uburezi rya Kibungo (INATEK) yasuye umupfakazi wa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, utuye mu Mudugudu w’amahoro mu Kagari ka Karenge mu Murenge wa Kibungo ho mu Karere ka ngoma, akaba yamushikirije ibikoresho bitandukanye.
.
Uwingabire Odette yatanze ibikoresho bifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 135 by’amafaranga y’u Rwanda, ibi bikoresho byarimo matola, indobo, umuceri, isukari, amavuta y’ubuto ndetse n’ibindi bikoresho bitandukanye akaba aribyo byashikirijwe umupafakazi witwa Mukandagwa Annonciata.

N’ibyishimo byinshi Mukandagwa yatangarije IGIHE ko ibi bikoresho bizamufasha mu buzima bwe busanzwe.

Mukandagwa akomeza agira ati ’’Iki gikorwa kirandenze bikaba binangaruriye ikizere kubera kwiheba cyane ntekereza ko nta muntu unyitayeho cyangwa ukinyibuka, ariko ubu ntangiye kujya ngira ikizere nkunva ko ubuzima bwanjye bugomba gukomeza . ’’

Uyu mubyeyi ariko arasaba ko Ubuyobozi bwamufasha mubijyane no kwivuza ibikomere yatewe na Jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, kuko Buri gihe ibi bikomere bihora bi mugaruka.

Miss INATEK 2011 Uwingabire Odette we yatangaje ko nk’urubyiruko batekereje gukora igikorwa nk’iki cyo gufasha utishoboye bamuba hafi kugirango ave mu bwigunge, kandi anagire ikizere cy’ubuzima bw’ejo hazaza, kuko ubundi nta bandi bana uyu mu byeyi afite.

Uwingabire yagize ati “ Twebwe nk’urubyiruko rw’ u Rwanda tugomba gufasha abantu nk’aba bahuye n’ibibazo, ndetse tukanabafasha mu bikorwa bitandukanye kugirango babone ko bagifite abantu babatekerezaho. ’’

Twababwira ko uwingabire Odette yatowe nk’umukobwa uhiga abandi mu buranga mu mwaka wa 2011 mu ishuri rya INATEK, ibi bikorwa yabikoze mu rwego rwo gushyira mubikorwa gahunda zitandukanye yari yarihaye zo gufasha abantu batandukanye batishoboye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .