00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe yasabye Banki y’Abaturage kongera ikoranabuhanga muri serivisi itanga

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 26 April 2012 saa 08:31
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi yasuye Banki y’Abaturage y’Urwanda aho yasabye ko abaturage bafashwa mu kwegerezwa serivisi zishingiye ku ikoranabuhanga.
Urugendo rwa Minisitiri w’Intebe rwari mu rwego rwo kureba aho ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafatiwe mu nama yamuhuje n’abayobozi b’amabanki n’ibigo by’imari tariki ya 25 Mutarama 2012 igeze.
Uru rugendo yarukoreye ku kicaro gikuru cy’iyi banki, nyuma yo gusura ishami rya Remera na Nyabugogo aho yiboneye umurongo (…)

Minisitiri w’Intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi yasuye Banki y’Abaturage y’Urwanda aho yasabye ko abaturage bafashwa mu kwegerezwa serivisi zishingiye ku ikoranabuhanga.

Urugendo rwa Minisitiri w’Intebe rwari mu rwego rwo kureba aho ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafatiwe mu nama yamuhuje n’abayobozi b’amabanki n’ibigo by’imari tariki ya 25 Mutarama 2012 igeze.

Uru rugendo yarukoreye ku kicaro gikuru cy’iyi banki, nyuma yo gusura ishami rya Remera na Nyabugogo aho yiboneye umurongo w’abantu bari bategereje guhabwa serivisi.

Minisitiri w’Intebe yasabye ko banki yagabanya umwanya abakiriya bamara bategereje serivisi, asaba ko Banki yoroshya kandi yongera uburyo abafatabuguzi babona amakarita abafasha mu kubikuza (ATMs).

Minisitiri w’Intebe ariko yashimye imitangire ya serivisi muri Banki y’Abaturage ugereranyije n’imyaka ishize, ndetse n’umubare w’abafatabuguzi bafite, abemerera ubufasha mu bibazo bitandukanye bahura nabyo.

Minisitiri w'Intebe asura Banki y'abaturage

Foto:Igihe.com

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages