Kuri uyu wa Gatatu Minisitiri w’Intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi yakiriye mu biro bye Abdul Latif Siddique Minisitiri w’Inganda mu gihugu cya Bangladesh, aho urugendorwe rwari rugamije gutsura umubano no gushaka isoko ry’imyenda mu Rwanda.
Uru ruzinduko uyu mu Minisitiri arimo kugirira mu Rwanda ruribanda cyane mu kunoza ubutwererane mu bijyanye n’inganda zikora imyenda ndetse n’ubutwererane mu bukungu muri rusange.
Bangladesh ni igihugu cya kabiri ku Isi cyohereza hanze imyenda nyuma y’igihugu cy’u Bushinwa, ibi bikaba byaratumye ubukungu bw’iki gihugu butera imbere ku buryo bugaragara nyuma y’uko cyabarirwaga mu bihugu bikennye.
Uru ruzinduko rwa Minisitiri wa Bangladesh mu Rwanda rugamije kandi kureba ko u Rwanda rwaba kimwe mu bihugu byafasha mu gushyira ku isoko ibikoresho bikorerwa yo cyane cyane imyenda, rukaba rwaba nk’isoko ryo muri aka karere k’Iburasirazuba bwa Afurika.
Bangladesh ni igihugu gituwe n’abaturage barenga miliyoni 150, ubukungu bwacyo bushingiye cyane ku buhinzi bw’umuceri, imbuto, icyayi, imigwegwe, ibitoki n’ibindi, bafite kandi inganda nyinshi zikora imyenda.
Minisitiri w’Intebe Dr. Habumuremyi na Minisitiri Siddique wa Bangladesh n’intumwa ayoboye.
Ni Inkuru ya Ndayizeye Javier Ushinzwe Itangazamakuru mu biro bya Minisitiri w’Intebe



















TANGA IGITEKEREZO