00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisiteri y’Imari yatanze arenga miliyari mu kigega Agaciro

Yanditswe na

Turikumwe Noël

Kuya 6 September 2012 saa 12:01
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Nzeri 2012, muri Lemigo Hotel, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) yamuritse ku mugaragaro ibikorwa yagezeho na gahunda ifite mu mwaka wa 2012-2013, ndetse iyi Minisiteri n’ibigo biyishamikiyeho bigera kuri 7, batanga umusanzu wabo ungana na Miliyari 1 na miliyoni zirenga 8 z’amafaranga y’u Rwanda mu kigega cy’Agaciro Development Fund.
Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’Imirimo rusange muri iyo Minisiteri Dusenge Enata, ngo iyi Minisiteri yabashije (…)

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Nzeri 2012, muri Lemigo Hotel, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) yamuritse ku mugaragaro ibikorwa yagezeho na gahunda ifite mu mwaka wa 2012-2013, ndetse iyi Minisiteri n’ibigo biyishamikiyeho bigera kuri 7, batanga umusanzu wabo ungana na Miliyari 1 na miliyoni zirenga 8 z’amafaranga y’u Rwanda mu kigega cy’Agaciro Development Fund.

Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’Imirimo rusange muri iyo Minisiteri Dusenge Enata, ngo iyi Minisiteri yabashije kugera ku bikorwa byose yari yiyemeje kugeraho.

Mu bikorwa by’ingenzi harimo kuzamura ikigereranyo cy’ubukungu ku kigero cya 7,7, gucungira hafi izamuka ry’ibiciro ku masoko, gutegura gahunda y’imbaturabukungu, gusubiramo inkingi zigize icyerekezo 2020 n’ibindi byinshi.

Iyi minisiteri kandi yaboneyeho n’umwanya wo guhemba abakozi b’indashyikirwa mubyo baba barahigiye gukora. Aha hahembwe abazamutse mu manota y’imihigo, umukozi watowe na bagenzi be ko ari indashyikirwa ndetse na Minani Faustin wahembwe nk’uwakoreye iyi minisiteri imyaka myinshi igera kuri 12 ubu akaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi kandi, yanasinyanye imihigo n’abayobozi b’ibigo bishamikiye kuri Minisiteri ayobora.

Mu kigega cy’Agaciro Development Fund, cyatangijwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame tariki ya 23 Kanama, abakozi ba MINECOFIN n’ibindi bigo biyishamikiyeho, byashyize ahagaragara inkunga yabyo ingana na miliyari 1 na miliyoni zirenga 8 z’amafaranga y’u Rwanda.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi John Rwangombwa, mu ijambo rye yashimye ibikorwa iyi minisiteri ayobora yabashije kugeraho. Avuga ko bitanga icyizere ko n’ibyo biyemeje muri uyu mwaka uza bazabigeraho.

Yagarutse k’ugushima abakozi bo muri iyi minisiteri uburyo bitwaye mu mirimo, ndetse ashima cyane ababashije guhabwa amashimwe nk’abahize abandi. Minisitiri kandi ntiyibagiwe no gushima uko basobanukiwe n’akamaro k’ikigega cy’agaciro batanzemo amafaranga.

Ikigega cy’Agaciro Development Fund, byari byatangajwe kuri uyu wa mbere, ko kimaze kugeramo miliyari 7, kuri uyu wa Gatatu cyiyongeyeho miliyari irenga 1 y’amafaranga y’u Rwanda avuye muri MINECOFIN n’ibindi bigo bikorana, ndetse n’abandi hirya no hino bakomeje gushyira inkunga muri icyo kigega.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages