00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MIGEPROF: Umushinga AGI muri gahunda yo kwigisha abagore n’abakobwa imyuga

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 19 January 2013 saa 07:44
Yasuwe :

Abakobwa n’abagore bakiri bato bagera ku 1219 bacikirije amashuri bagiye kwigishwa imyuga yabafasha kwiteza imbere binyujijwe mu mushinga Adolescent Girls Initiative, ukorera muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, ukaba uterwa inkunga na Banki y’Isi.
Ku wa gatanu tariki ya 19 Mutarama 2013, mu Mujyi wa Kigali, mu mirenge ya Gikondo na Masaka yo mu karere ka Kicukiro, hamwe na Remera na Kinyinya yo mu karere ka Gasabo, habereye igikorwa cya tombola ku bakobwa n’abagore (…)

Abakobwa n’abagore bakiri bato bagera ku 1219 bacikirije amashuri bagiye kwigishwa imyuga yabafasha kwiteza imbere binyujijwe mu mushinga Adolescent Girls Initiative, ukorera muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, ukaba uterwa inkunga na Banki y’Isi.

Ku wa gatanu tariki ya 19 Mutarama 2013, mu Mujyi wa Kigali, mu mirenge ya Gikondo na Masaka yo mu karere ka Kicukiro, hamwe na Remera na Kinyinya yo mu karere ka Gasabo, habereye igikorwa cya tombola ku bakobwa n’abagore bashaka kwiga imyuga, babitewemo inkunga n’umushinga AGI (Adolescent Initiative girls).

Abakobwa n’abagore 1219 bo mu turere tw’Umujyi wa Kigali tubiri (Gasabo na Kicukiro), hamwe n’utw’icyaro mu Ntara y’Amajyaruguru, Gicumbi na Rulindo, bazigishwa imyuga na AGI. Imirenge ya Shyorongi, Bushoki, Kinihira, Byumba, Rushaki, Rutare, Gikonda, Gatenga, Masaka, Kinyinya, Remera na Nduba akaba ari yo yatoranyijwe.

Intego y’uyu mushinga ni ukubaka icyizere, gushishikarizwa kwihangira imirimo, hamwe no gukora umurimo unoze hagamijwe kurwanya ubukene.

Uyu mushinga ukorera muri Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, ibikorwa byawo byatangiye ku mugaragaro tariki ya 8 Mutarama 2013.

Icyiciro cya mbere cy’abagize amahirwe yo gutomborwa mu mujyi wa Kigali bazigira i Gacuriro, ibyerekeranye no kumenya gutegura neza amafunguro, kumenya guha agaciro ibiribwa hamwe n’ubukorikori bukoreshejwe intoki (Culinary Arts, Food Processing, Agriculture, and Arts and Crafts) mu gihe cy’amezi atandatu.

Nyaminani Fidel, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa AGI yavuze ko iki ari icyiciro cya mbere kizamara amezi atandatu, hagatomborwa icya kabiri.

Nyaminani yagize ati” Icyo twasaba abatomboye uyu munsi turabasaba kudapfusha ubusa aya mahirwe, bakazitabira kwiga bakirinda gusiba, tuzajya tubaha amafaranga 500 y’itike buri munsi, tubazigamire 200, kandi hari byinshi bazageraho nyuma yo kwiga aya masomo.”

Icyagaragaye mu Murenge wa Remera ni uko abakobwa n’abagore batitabiriye iyi gahunda ari benshi.

Umwaniwabo Laetitia ashizwe imibereho myiza mu Murenge wa Remera, yatangarije IGIHE ko amaze ukwezi muri uyu murenge, kuba batitabiriye iyi gahunda nk’uko byari biteganyijwe ngo byatewe n’uko abayobozi bagiye bahindurwa, bityo habaho kutamenyeshwa amakuru uko bikwiye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages