00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Madame Jeannette Kagame yafunguye ku mugaragaro isomero rusange

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 6 October 2012 saa 02:09
Yasuwe :

Madame Jeanette Kagame ku wa Gatanu ku itariki ya 5 Ukwakira yafunguye ku mugaragaro isomero rusange ku Kacyiru.
Madame Jeanette Kagame yavuze ko iri somero ari irya mbere ryubatswe mu Rwanda mu masomero yose ahari, ritanga umusaruro mu guteza imbere umuco wo gusoma mu banyarwanda.
Yavuze ko umunsi wahariwe gusoma watumye habaho impinduka nziza mu kugabanya umubare w’abatari bazi gusoma mu gihugu.
Yagize ati "Iri somero ryuzuye ibitabo, ni umuryango udufungurira (…)

Madame Jeanette Kagame ku wa Gatanu ku itariki ya 5 Ukwakira yafunguye ku mugaragaro isomero rusange ku Kacyiru.

Madame Jeanette Kagame yavuze ko iri somero ari irya mbere ryubatswe mu Rwanda mu masomero yose ahari, ritanga umusaruro mu guteza imbere umuco wo gusoma mu banyarwanda.

Yavuze ko umunsi wahariwe gusoma watumye habaho impinduka nziza mu kugabanya umubare w’abatari bazi gusoma mu gihugu.

Yagize ati "Iri somero ryuzuye ibitabo, ni umuryango udufungurira kumenya Isi yose".

Jeannette Kagame yibukije ko mu gusoma abantu babasha kumenya ibintu byinshi, bityo bikabafasha kwiyungura ubundi bumenyi bubafasha mu kuzamura ubwo bifitemo.

Madame Jeannette Kagame yibukije ko umuco wo gusoma uri muri gahunda za Leta mu guteza imbere igihugu.

Umuco wo gusomwa unafashwa na Imbuto Foundation idahwema gutoza abana umuco wo gusoma, aho no mu cyumweru cyahariwe gusoma basuye ibigo bitandukanye by’amashuri mu gihugu, bashishikariza abanyeshuri kurangwa n’uwo muco.

Iri somero ryatashywe ririmo ibitabo by’ingeri zose, ibigenewe abana, urubyiruko n’abakuru; birimo iby’umuco n’amateka y’Abanyafurika, iby’amateka n’ubuvanganzo n’ibindi.

Isomero ryubatswe na Rotary Club ku bafatanye n’inkunga ya Guverinoma y’u Rwanda ryatwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 4,1 mu kuryubaka no gushyiramo ibikoresho byose.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages