Amakuru agera ku IGIHE.com aravuga ko abarwanyi ba M23 bamaze kwinjira mu Mujyi wa Goma, imirwano ikaba ikomeje mu Mujyi rwa gati, aho M23 ikomeje guhangana n’ingabo za Leta ya Congo ndetse na MONUSCO.
Mu Kiganiro kigufi Umuvugizi wa M23 Col. Vianney Kazarama ahaye IGIHE.com ku isaha ya saa kumi n’ebyiri zo ko mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Ugushyingo 2012, yahamije ko bamaze kugera mu Mujyi wa Goma rwagati imirwano ikaba ikomeje.
Mu gihe hari amakuru yavugaga ko ikibuga cy’indege cya Goma cyaba cyafashwe, Kazarama yirinze kuyemeza cyangwa ngo ayahakane, avuga ko imirwano ikomeje, ndetse ko amakuru bari buyatangaze mu gihe kiri imbere.
Ku ruhande rwa Leta ya Congo nta baragira icyo batangaza, ku iyinjira rya M23 muri Goma niba ari byo, cyangwa se atari byo.
Nyuma y’aho imirwano ihinduriye isura kuri Icyi Cyumweru, kuri uyu wa Mbere hari haramutse agahenge, kaje ndetse kugeza ku isaha ya saa munani ubwo humvikanaga urusaku rw’amasasu menshi mu Mujyi wa Goma, hakaba hari n’ayambutse mu Rwanda bivugwa ko hari abantu babiri b’Abanyarwanda yaba yakomerekeje.
Turakomeza kubakurikiranira aya makuru.
Umva ikiganiro:



















TANGA IGITEKEREZO