00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta yahagaritse cyamunara y’inzu ihuriweho na benshi

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 11 March 2013 saa 11:18
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutabera mu Rwanda Karugarama Tharcisse, yahagaritse cyamunara yagombaga gutezwa inzu ya Nzabonimana Etienne iri i Kigali ahazwi nko ku Kisimenti, cyamunara yagombaga gukoreshwa na Banki y’ubucuruzi mu Rwanda (BCR) kubera umwenda Nzabonimana ayifitiye.
Mu nyandiko Minisitiri Karugarama yashyize ahagaragara, avuga ko byaje kugaragara ko hari abantu batandukanye bari baragiye bashinganisha iyi nzu mu nkiko mu buryo butandukanye kugira ngo idatezwa cyamunara kuko Nzabonimana (…)

Minisitiri w’Ubutabera mu Rwanda Karugarama Tharcisse, yahagaritse cyamunara yagombaga gutezwa inzu ya Nzabonimana Etienne iri i Kigali ahazwi nko ku Kisimenti, cyamunara yagombaga gukoreshwa na Banki y’ubucuruzi mu Rwanda (BCR) kubera umwenda Nzabonimana ayifitiye.

Mu nyandiko Minisitiri Karugarama yashyize ahagaragara, avuga ko byaje kugaragara ko hari abantu batandukanye bari baragiye bashinganisha iyi nzu mu nkiko mu buryo butandukanye kugira ngo idatezwa cyamunara kuko Nzabonimana akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse imanza zimwe na zimwe zikaba zaramukatiye gutanga indishyi zigomba kuzakurwa mu mutungo we.

Ikinyamakuru the New Times dukesha iyi nkuru cyanditse ko ubwo BCR yagaragazaga ko igiye guteza iyi nzu cyamunara habonetse amatsinda y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bari barasabye ko itatezwa babinyujije mu butabera.

Nzabonimana, umucuruzi wahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, mu rubanza rwasomwe ku ya 29 Kamena 2005, kakaba hari Abanyarwanda I5 bafite icyemezo cy’Urukiko Rukuru cyo kugurisha iyo nzu bashingiye ku rubanza rwabereye mu Bubiligi, aho Nzabonimana Etienne yaburanye agatsindwa abo banyarwanda bakaba baragenewe indishyi n’urwo rukiko rwo mu Bubiligi ingana n’ama Euros 565,943,08.

Mu1990 yari yaratse inguzanyo ya miliyoni 297 z’amanyarwanda muri BCR, yo gukoresha muri kompanyi ye Nosocorwa atanga ingwate kuri iyi nzu. Na yo yahawe uburenganzira bwo kugurisha iyo nzu ngo ibone ubwishyu ku mwenda bungana na 266,738,914Frw.

Hari Abanyarwanda 273 bo mu Karere ka Ngoma, bafite icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma kibaha uburenganzira bwo kugurisha inzu, ngo babone indishyi zishingiye kuri Jenoside Nzabonimana Etienne yabakoreye mu 1994 buri umwe agenerwa miliyoni ebyiri (273x2,000,000 = 556,000,000Frws).

Hari kandi n’abandi bantu icyenda na bo bafite uburenganzira bwo kugurisha iyi nzu bahawe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo kugira ngo buri wese abone indishyi ya miliyoni 200, yose hamwe akaba miliyari imwe na miliyoni 800.

BCR na yo yari yarashinganishije mu nkiko ko izateza cyamunara iyi nzu, ariko Minisitiri w’Ubutabera akaba yarabisobanuye abwira the New Times ati “Hari byinshi bidasobanutse muri aya madosiye y’indishyi n’inguzanyo. Ntiwamenya uvuga ukuri. Byatumye dushyiraho komite yihariye yo gucukumbura iby’ibi bibazo, ikazabitangaho amakuru mu gihe cy’ibyumweru bibiri.”

Mu cyumweru gishize Minisitiri Karugarama yagiranye inama yo kwiga kuri iki kibazo n’Umushinjacyaha Mukuru, Urwego Rushinzwe Iperereza muri Polisi, Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo, BCR na Komisiyo ishinzwe imitungo yatawe bafata icyemezo ko cyamunara ya BCR iba ihagaze.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages