Kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Nyakanga 2012, Leta ya Afurika y’Epfo yanditse ibaruwa (Warning Letter) yihanangiriza Kayumba Nyamwasa na Karegeya Patrick yamagana ibikorwa byabo bya politiki bakorera muri icyo gihugu bahawe mo ubuhungiro.
Itangazo dukesha Leta ya Afurika y’Epfo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane muri Afutika y’Epfo Ambassador J M Matjila, rivuga ko ayo mabaruwa yandikiwe Kayumba na Karegeya ashimangira ko iyo Leta idashyigikiye ibikorwa byabo bya politiki, ndetse ko ibyo bikorwa bihanwa n’itegeko rigenga impunzi nimero 130 ryo mu mwaka w’1998, ribuza impunzi gukora ibikorwa byose bijyanye na politiki.
Twababwirako mu minsi ishize Kayumba mu bitangazamakuru bitandukanye nka “City Press” ndetse no ku mbuga za internet, yatangaje inyandiko zigaragaza urwango kuri Leta y’u Rwanda ndetse n’ubushake mu kuyirwanya, ku bw’ibyo rero Leta ya Afurika y’Epfo ikaba isanga ibi byateza agatotsi mu mubano wayo "mwiza" ifitanye n’u Rwanda.
Kayumba Nyamwasa wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda wanakatiwe n’inkiko z’iki gihugu, na bagenzi be Karegeya Patrick wayoboye iperereza ryo hanze y’Igihugu mu Rwanda nawe wakatiwe n’inkiko, Gahima Gerald wari Umushinjacyaha Mukuru nawe wakatiwe ndetse na Theogene Rudasingwaga wayoboraga ibiro bya Perezida nawe wakatiwe nyuma yo kuva mu Rwanda bashinze ihuriro bise “Rwanda National Congress” (RNC).
Mu minsi ishize umwe mu bayoboke w’iri huriro witwa Habimana Yusufu wari umubitsi waryo mu Bwongereza yeguye ku buyobozi, ndetse arisezeramo, na nyuma y’aho byavugwaga ko na Nsengiyumva Saveri wari Visi Perezida wa RNC i Pretoria yaba yaramaze kwitandukanya naryo.
Hejuru ku ifoto: Ambassador J M Matjila, Umuyobozi w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane muri Afurika y’Epfo
























TANGA IGITEKEREZO