Hakunzwe kwibazwa uburyo bwo kohereza umurwayi ku bindi bitaro butangwa mu bitaro bya CHUK bukorwa, kandi niba n’umurwayi aramutse asabye koherezwa mu bindi bitaro ngo abe ariho yivuriza, byamwemererwa, ariko mu kiganiro ibi bitaro biherutse kugirana n’abanyamakuru bwabisobanuye birambuye.
Nk’uko uwo muyobozi w’ibitaro by Kaminuza bywa Kigali CHUK, Dr Hategekimana Theobald yabitangaje, iyohereza ry’umurwayi ku bindi bitaro uko rigomba gukorwa, ni uko umurwayi agomba kubanza kwivuza ku kigo nderabuzima, byananirana akoherezwa ku bitaro byisumbuye afite urwandiko rubimwerera, ibyo bitaro byaba bidashoboye kumuvura nabyo bikamwohereza ku bitaro by’icyitegererezo bya CHUK.
Dr Hategekimana Agira ati: "Kugira ngo umurwayi azave hano kuri CHK ajye kuri Roi Faycal ni uko twebwe tuba twamuhaye urwandiko rwo kohereza umurwayi ku bindi bitaro. Ntabwo ari CHUK yonyine ibikora n’ibitaro bya Butare bishobora ku bikora, ntabwo byumvikana ko umurwayi yava i Cyangugu aciye i Butare, ngo ibitaro byaho bimwohereze i Kigali hanyuma ngo abone kujya ku bitaro byitiriwe Umwami Faycal.”
Uyu muyobozi akomeza avuga ko n’ibitaro bya Kanombe bishobora kubikora, ariko bivuye ku buryo uburwayi bw’umuntu bumeze n’ibikoresho bikenewe kugira ngo uwo murwayi avurwe.
Ati: "Iyo bavuze ibitaro by’icyitegererezo, ntabwo ari ibitaro bigomba gutanga serivisi zose ijana ku ijana, kuko hari ibitaro by’icyitegererezo birimo serivisi imwe gusa. Ugasanga hari ibitaro ibivura indwara z’amagufa gusa cyangwa abagore n’abana bonyine."
Uko ubwisungane mu buvuzi bukoze, ngo n’uko nguko kandi ngo niko ibintu bigomba gukorwa, ngo kuko ntabwo umurwayi ashobora kuva ku kigo nderabuzima ngo ajye ku bitaro byitiriwe Umwami Faycal adaciye ku bitaro by’Akarere no ku bitaro by’icyitegererezo. Kuko ubwisungane mu buvuzi ukuntu bukoze n’amafaranga ari mu kigega cyabwo ariko bikora.
Hategekimana akomeza agira ati:”Umurwayi we aramutse arwaye ibicurane avuye kuri kigo nderabuzima akavuga ko agiye ku bitaro byitiriwe umwami Faycal cyangwa CHUK, ubwo bwisungane mu buvuzi ntabwo bwazakora, bwananirwa ugasanga noneho ya ntego igihugu cyari gifite iPfuye ubusa ntigere ku nshingano zayo.”
Umurwayi wese agiye kwivuza ku bitaro byitiriwe umwami Faycal ntabwo byakwanga kumwakira ariko, igihe yaba adafite urwandiko rumwohereza yo yakwiyishyurira ku gite cye.
Icyo twashoboye kindi kumenya kandi gishoboka ni uko umuntu aramutse avuye nka Bweyeye cyangwa Ngarama aje gusura undi nk’ i Kigali, agafatirwa n’indwara mu nzira, ubwisungane mu buvuzi bwe bumuvuza gusa mu gihe cyihutirwa, kuko bitunguranye kandi bigaragara.


















TANGA IGITEKEREZO